COVID-19: Polisi yagaragaje urundi rutonde rw’abashoferi barenze ku mabwiriza

Polisi y’u Rwanda yasohoye urundi rutonde rw’abantu 87 barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, arimo kutarenza isaha ya saa tatu z’ijorp bataragera aho bataha, bakagerekaho no gusuzugura amabwiriza bahabwa n’abapolisi iyo babahagaritse muri iryo joro.

Umuvugizi wa Polisi y
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Inkuru iri ku rubuga rwa Polisi iravuga ko kuva Leta yashyiraho amabwiriza avuga ko buri muturarwanda agomba kuba yageze aho ataha mbere ya saa tatu z’ijoro, Polisi y’u Rwanda itigeze ihwema kugenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa ndetse igashyira mu bikorwa iyubahirizwa ryayo.

Guhera tariki ya 27 Nyakanga hagaragaye abandi bashoferi bagera kuri 87 batwara ibinyabiziga barenze kuri ayo mabwiriza, ndetse banagerekaho gusuzugura amabwiriza bahawe n’abapolisi babahagaritse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, akangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza Leta iba yatanze ndetse no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abapolisi bari mu kazi, cyane ko abahagarikwa barengeje isaha ya saa tatu bataba bagiye gufungwa nk’uko bamwe babitekereza.

Yagize ati “Nta muntu ukwiye kwanga kujya aho abapolisi bamubwiye kujya igihe yarengeje amasaha yagenwe kuko ntawe uba ugiye gufungwa. Polisi igira za kasho ifungiramo abanyabyaha, aboherezwa muri ariya ma sitade baba bagiye kumvwa impamvu zabo, nyuma bakaganirizwa abo impamvu zabo zumvikana bagasubizwa ibyangombwa byabo bagataha, abo zitumvikana ibinyabiziga bigafatirwa bagacibwa amande.

Biba biri no mu rwego rwo kurwanya umuvundo w’ibinyabiziga biba biri mu muhanda”.

CP Kabera akomeza avuga ko bamwe mu bashoferi b’ibinyabiziga biha gusuzugura abapolisi nyamara bakirengagiza ko basigaranye bimwe mu byagombwa byabo, ari na byo bazaheraho babashakisha.

Polisi y’u Rwanda igira inama buri mushoferi wese wibonye ku rutonde cyangwa azi ko atubahirije amabwiriza yahawe n’abapolisi ko yahita yishyikiriza ubuyobozi bwa Polisi agakemurirwa ikibazo cye.

Ku ikubitiro, Polisi yasohoye urutonde rw’abashoferi bagera kuri 498 barenze ku mabwiriza yo gutwara ibinyabiziga nyuma ya saa saa tatu z’ijoro, 495 bakaba bari bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, nyuma iza gusohora urundi rwariho abantu 78. Kuri ubu yasohoye urundi rutonde rw’abanmtu bashoferi 87.

Mu bihe bitandukanye Polisi yagiye igaragaragaza urutonde rw’abantu barenze kuri ayo mabwiriza kuva muri Mata 2020, ku rutonde rwa mbere rwari rugizwe n’abantu 498 muri bo kugeza ubu 280 ni bo bamaza kwishyikiriza Polisi, naho urutonde ruheruka rwari rugizwe n’abantu 72 magingo aya 51 ni bo bamaze kuzana ibinyabiziga byabo.

Reba urutonde rwose HANO

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Polisi ntiryama kandi suko babuze aho barara barara bahagaze bakirirwa bahagaze babifatanya no kutwigisha byose kunwumutekano.wacu niba utumva amabwirizwa namategeko reka kongera ho guhangana na Polisi nihahandi ntuzayicika aba bose mbagire.inama ya kigabo bazindukireyo byihuse iyo ukoze ikosa liba limwe.iyo wongeye ho . kutubahiriza ibyo usabwe uba ukoze ilindi.riruta icyambere ubaha amategeko polisi ntiyanduranya *

Lg yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka