COVID-19: Polisi yafashe abantu 25 bakoze isoko ritemewe

Ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, bafashe abantu 25 bateraniye mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19, barimo kubyigana barangura imyenda ya caguwa.

Ku rubuga rwa Polisi bavuga ko iyo myenda yari iya Kayiranga Enock, akaba yarimo kuyicururiza mu rugo kwa mushiki we. Kayiranga ariyemerera ko atari ubwa mbere yari akoze ubwo bucuruzi butemewe n’amategeko kandi buhabanye n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.

Ubwo aboyobozi mu nzego z’umutekano ndetse n’aboyobozi mu nzego z’ibanze bageraga aho hari hagizwe isoko, basanze abantu barimo kubyigana bacagura imyenda, umwe awurambika hasi undi akawuterura.

Ni imyitwarire ishobora gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19, kuko nta bwiriza na rimwe ryo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bari bubahirije.

Kayiranga n’abakiriya be bamaze gufatwa bemeye amakosa bakoze, Kayiranga yemera ko atari ubwa mbere yari aje gucururiza kwa mushiki we, ariko ngo biterwa n’uko nta kibanza n’ibyangombwa bimwemerera kujya gucururiza mu isoko afite yahisemo kujya aza gucururiza kwa mushiki we.

Yagize ati “Amakosa nayakoze kandi ndayasabira imbabazi kuba narenze ku mabwiriza ya Leta nkaza guteranyiriza hamwe abantu bangana gutya bavuye mu mirenge n’uturere dutandukanye. Ibimbayeho bibere n’abandi isomo birinde kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya COVID-19”.

Mutimura Protegene ni umuturage wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga. Na we yafatiwe mu bantu 25 bari muri urwo rugo baje kurangura imyenda ya caguwa.

Avuga ko yazindutse agera ku isoko rya Kimisagara abacuruzi bagenzi be bamubwira ko hari umuntu uri mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara ufite imyenda arimo kuranguza na we ahita ajyayo.

Ati “Mu gitondo nageze ku isoko rya Kimisagara nsanga hari umurongo munini abantu barambwira ngo hari umuntu urimo kuranguza imyenda. Sinigeze ntekereza kabiri nahise njyayo, nkimara kuhagera nahasanze abantu benshi barimo kubyigana bacagura imyenda.

Ibyo twarimo binyuranyije n’amategeko kuko twakwanduzanya coronavirus, twari twegeranye cyane kandi twaturutse ahantu hatandukanye”.

Mukamihigo Louise ni nyir’urugo rwakorerwagamo isoko, ndetse akaba na mushiki wa nyir’imyenda yacuruzwaga ari we Kayiranga Enock.

Mukamihigo yemeye ko musaza we atari ubwa mbere yari aje gucururiza imyenda aho mu rugo, akemera amakosa bakoze kuko bashobora gukwirakwiza COVID-19 mu gipangu cyose ndetse icyorezo kikazakwira mu murenge wose n’akarere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege wa Kimisagara Charles Havuguziga, yavuze ko uriya musore Kayiranga ubusanzwe atari umuturage wo mu Murenge wa Kimisagara.

Avuga ko uriya musore yakoze amakosa abiri atandukanye, ari yo gucuruza mu buryo butemewe n’amategeko akagerekaho guhuriza hamwe abantu baje kugura iyo myenda.

Ati “Byonyine buriya bucuruzi yarimo ntabwo bwemewe, mu rugo ntabwo ari ku isoko, byongeye muri ibi bihe nta muntu wemerewe guhuriza hamwe abantu mu buryo ubwo ari bwo bwose kuko bashobora kwanduzanya COVID-19.

Nk’ubuyobozi mu nzego z’ibanze dufite inshingano zo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kugenzura iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza Leta yatanze yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19”.

Havuguziga yakomeje akangurira abaturage kuba maso bakirinda abantu bakora amakosa yabakururira akaga ko kwandura COVID-19. Bagira abo babona bakihutira gutanga amakuru bakabihanirwa.

Ni kenshi Polisi ikangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, ndetse ikababwira ko uzabirengaho azajya ahita ahura n’ingaruka z’ako kanya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, asaba abantu kudakorera ku jisho ahubwo buri muntu ikibazo akakigira icye.

Ati “Bariya bantu bavaga ku isoko rya Kimisagara bakajya muri ruriya rugo bafatiwemo, bafashwe barimo kubyigana barangura imyenda. Bamwe mu bacuruzi bo ku isoko rya Kimisagara bari bazi ibyo bagiyemo ni bo batanze amakuru ku bapolisi bahakorera, bajyana n’abayobozi mu nzego z’ibanze barabafata”.

CP Kabera akomeza avuga ko amabwiriza yatanzwe n’inzego zitandukanye abuza abantu guhurira ahantu hamwe ndetse n’akangurira abantu kwirinda COVID-19 asobanutse, kandi ko uzajya ayarengaho azajya abihanirwa.

Abafashwe bose uko ari 25 bashyikirijwe ubuyobozi kugira ngo bahanwe hakurikijwe amabiwiriza y’Umujyi wa Kigali No 90 yo kuwa 31 Kanama 2020 y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka