Covid-19 izasigira abantu isuku, kuzigama no gufashanya

Kandagira ukarabe n’agasabune ku ruhande ngo ntibishobora kuva ku muryango w’iduka rya Musabyemariya Jacqueline, ucururiza ibiribwa mu gasantere ka Byimana mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, kabone n’ubwo Covid-19 yazaba itakivugwa ku isi.

Gukaraba bimaze kuba umuco ahantu hose
Gukaraba bimaze kuba umuco ahantu hose

Musabyemariya yatangarije Kigali Today ko mu gihe gishize hafashwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kugitinya ari byo byamutoje umuco wo kugira isuku idasanzwe.

Yagize ati “Umuntu yabaga ari hano ku muhanda agahekenya karoti cyangwa umwembe adakarabye intoki, ariko ubu nta kintu washyira ku munwa, nta n’ubwo naharira ikintu, ndategereza nkagera mu rugo ngakaraba, nta n’ubwo naterura umwana cyangwa ngo mwonse ntabanje gukaraba neza amazi n’isabune.

Ubu nta mwana nshobora kugaburira ntabanje kumukarabya intoki neza, ni yo mpamvu indwara z’impiswi nka kolera, amacinya n’izindi byose bizajyana no kwirinda icyo cyorezo”.

Akomeza agura ati “Abana bajyaga bicwa n’inzara abagabo bari kunywa inzoga mu kabari, abatageraga mu ngo akabo kashobotse, ubu umugabo yaratashye ari mu rugo, araca bugufi agafata umwana umugore akajya gucuruza.

Jye mbona ko Imana yashyize buri wese ku murongo, ubu umuntu udafite icyo akora aza kugura ubunyobwa, naba mfite icyo mufashisha nkamuha ifu y’ubuntu kuko nyuma y’ibi nanjye Imana izantekerezaho, umuntu utigiye kuri iki cyorezo azaba atagira ubwenge”.

Umuco wo kuzigama, gukorera mu rugo na byo bizasigara mu mitwe y’abantu nyuma ya Covid-19

Umuco wo gufashanya
Umuco wo gufashanya

Impuguke mu bijyanye n’ubukungu, Teddy Kaberuka, akomeza agira ati “Ubu noneho abantu bumvise icyo kwizigamira ari cyo kuko nta we utaratunguwe. Bitugaragariza ko ikintu gishobora gukubita ku buryo wabyuka udashobora kuva mu rugo.

Umuntu yabaga akora nko muri ‘salon’, atwara moto cyangwa igare yabona amafaranga 2,000frw akavuga ko ari make akayamara yose ako kanya azi ko azabona andi umunsi ukurikiyeho, iki cyorezo ariko kitweretse ko kuzigama bizasigara mu mitwe y’abantu”.

Avuga ko abakora igenamigambi mu buryo buhambaye na bo bigaragara ko batazajya bavuga ngo ‘turateganyiriza ibyatubaho tuzi byonyine’.

Ati “Ikintu cyo gukora umuntu atagiye mu biro (gukorera mu rugo) na cyo ni undi muco uzavuka kandi bigaragara ko ushoboka mu gihe abantu bazaba bamaze kuwumenyera. Ubu abantu barakoresha ‘application yitwa zoom in’ bagakora inama batavuye aho bari, nanjye ubwanjye nakoze inama zigera kuri enye ndi mu rugo”.

Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abantu kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda guhura n’abamaze kwandura Coronavirus’, imaze guhitana ubuzima bw’abarenga ibihumbi 58 (kugera kuwa gatanu).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo rwose.Ariko ikintu gikomeye kurusha ibindi abazi ubwenge bazasigarana,bazafata icyemezo cyo "gushaka Imana cyane".Iki Cyorezo kizatuma abantu bamwe noneho bemera ko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Ibi Biza birimo kuzengereza isi kurusha kera,hamwe n’iyi Coronavirus yakwiriye isi yose,byombi bizatuma abantu bahinduka,bareke kwibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo babifatanye no gushaka Imana,kugirango bazarokoke umunsi w’imperuka utari kure.Niyo nyungu ikomeye kurusha izindi.Bible ivuga ko abibera mu gushaka ibyisi gusa batazaba muli paradizo.Abashaka Imana bashyizeho umwete,bazarokoka iyo mperuka.Ntacyo bimaze kurokoka iyi Virus,ariko ntuzarokoke ku Munsi w’Imperuka.Soma Yeremiya 25:33.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 4-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka