COVID-19: Ibyo ukwiye kwitaho igihe ugiye muri ‘salon de coiffure’
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu gihe inzu zitunganya imisatsi n’uburanga zongeye gufungura, ari ingenzi ko mu gihe abantu bagiye guhabwa serivisi, babikora bagendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Binyuze kuri twitter, Polisi y’u Rwanda yagaragaje bimwe mu bintu by’ingenzi umuntu ugiye gusaba serivisi mu nzu zitunganya imisatsi n’uburanga agomba kwitaho.
Polisi ivuga ko ari ngombwa ko mbere yo kujya gusaba serivisi mu nzu zitunganya imisatsi n’uburanga, umuntu abanza gusaba gahunda mbere.
Abafite bene izo nzu basabwa gusaba abakiliya babo kujya babanza kubahamagara cyangwa bagakoresha ubundi buryo bw’ikoranabuhanga, bagateguza mbere y’uko bajya gusaba serivisi.
Abafite inzu zitunganya imisatsi n’uburanga basabwa gupima umuriro abakozi bakoresha ndetse n’abakiliya babagana.
Guhana intera mu nzu zitunganya umusatsi n’uburanga bigomba kuba umuco. Polisi y’u Rwanda ivuga ko guhana intera nibura ya metero imwe bigomba gukomeza kubahirizwa, intebe z’abari guhabwa serivisi zigatandukana ku buryo nibura hagati yazo haba harimo intera ya metero imwe.
Kubera ko gukumira icyorezo cya Covid-19 bisaba isuku ihagije, Polisi y’u Rwanda isaba abafite inzu zitunganya imisatsi n’uburanga gusukura ibikoresho kandi bakamenya neza ko intebe y’umukiliya isukuye neza n’imiti yabugenewe.
Abatanga serivisi mu nzu zitunganya imisatsi n’uburanga bagomba kwambara udupfukamunwa, ndetse n’abakiliya babo aho bishoboka.
Abatanga serivisi ndetse n’abakiliya bagomba gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabuni, cyangwa imiti isukura intoki.
Polisi y’u Rwanda yibutsa abantu ko haramutse hari ubonyeumuntu unyuranya nn’aya mabwiriza yayimenyesha ahamagara 112, cyangwa se 0788311155 (iri no kuri whatsapp).
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Nifuzaga gutanga igitekerezo, nkuko bashyizeho ko abantu bajya muri hotel na restaurant bajya babandika, byaba byiza no muri za salon babikoze byakoroha kumenya abantu biyogoshesheje aho mu gihe iki niki byaba bibaye ko hari umuntu wanduriye muri iyo salon abahiyogoshejereje muri icyo gihe bakabasha gukurikiranwa bose. murakoze