COVID-19: Ibyo ukwiye kwitaho igihe ugiye muri ‘salon de coiffure’

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu gihe inzu zitunganya imisatsi n’uburanga zongeye gufungura, ari ingenzi ko mu gihe abantu bagiye guhabwa serivisi, babikora bagendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Binyuze kuri twitter, Polisi y’u Rwanda yagaragaje bimwe mu bintu by’ingenzi umuntu ugiye gusaba serivisi mu nzu zitunganya imisatsi n’uburanga agomba kwitaho.

Polisi ivuga ko ari ngombwa ko mbere yo kujya gusaba serivisi mu nzu zitunganya imisatsi n’uburanga, umuntu abanza gusaba gahunda mbere.

Abafite bene izo nzu basabwa gusaba abakiliya babo kujya babanza kubahamagara cyangwa bagakoresha ubundi buryo bw’ikoranabuhanga, bagateguza mbere y’uko bajya gusaba serivisi.

Abafite inzu zitunganya imisatsi n’uburanga basabwa gupima umuriro abakozi bakoresha ndetse n’abakiliya babagana.

Guhana intera mu nzu zitunganya umusatsi n’uburanga bigomba kuba umuco. Polisi y’u Rwanda ivuga ko guhana intera nibura ya metero imwe bigomba gukomeza kubahirizwa, intebe z’abari guhabwa serivisi zigatandukana ku buryo nibura hagati yazo haba harimo intera ya metero imwe.

Kubera ko gukumira icyorezo cya Covid-19 bisaba isuku ihagije, Polisi y’u Rwanda isaba abafite inzu zitunganya imisatsi n’uburanga gusukura ibikoresho kandi bakamenya neza ko intebe y’umukiliya isukuye neza n’imiti yabugenewe.

Abatanga serivisi mu nzu zitunganya imisatsi n’uburanga bagomba kwambara udupfukamunwa, ndetse n’abakiliya babo aho bishoboka.

Abatanga serivisi ndetse n’abakiliya bagomba gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabuni, cyangwa imiti isukura intoki.

Polisi y’u Rwanda yibutsa abantu ko haramutse hari ubonyeumuntu unyuranya nn’aya mabwiriza yayimenyesha ahamagara 112, cyangwa se 0788311155 (iri no kuri whatsapp).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nifuzaga gutanga igitekerezo, nkuko bashyizeho ko abantu bajya muri hotel na restaurant bajya babandika, byaba byiza no muri za salon babikoze byakoroha kumenya abantu biyogoshesheje aho mu gihe iki niki byaba bibaye ko hari umuntu wanduriye muri iyo salon abahiyogoshejereje muri icyo gihe bakabasha gukurikiranwa bose. murakoze

nkotanyi yanditse ku itariki ya: 13-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka