Cote d’Ivoire irigira ku Rwanda kubaka igisirikare cy’umwuga
Kuri uyu wa Kane tariki 16/02/2012, Umugaba mukuru w’ingabo za Cote d’Ivoire, General de Division Soumaila Bakayoko, yahuye n’abayobozi bakuru b’u Rwanda baganira ku buryo igihugu cye cyakwigira k’u Rwanda uburyo bwo kubaka iisirikare cy’umwuga no gusubiza ingabo mu buzima busanzwe.
General Bakayoko yari avuye kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwibutso rwa Gisozi, nyuma y’uko yari yanitabiriye urugendo Perezida Paul kagame aherutse gukorera mu Karere ka Ngororero.

General de Division Soumaila Bakayoko ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.
Mu biganiro yagiranye n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Charles Kayonga na Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe, byibanze ku buryo Cote d’Ivoire nk’igihugu kivuye mu ntambara, cyakwigira ku Rwanda kubaka umutekano uhamye no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi.
Mu ruzinduko rw’iminsi itanu azamara mu Rwanda, yavuze ko we n’abo ayoboye baziga uburyo bwo kubaka igisirikare cy’u mwuga.
Yanashoboye gusura Komisiyo y’igihugu ishinzwe kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero.
Biteganyijwe kandi azanasura Ikigo cyakira abasirikare bahoze ari inyeshyamba za FDLR k’i Mutobo, hamwe koperative ya gisirikare ibitsa ikanaguriza abasirikare ZIGAMA CSS.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|