COPEDU mu nkiko ishinjwa ubuhemu n’ubujura

COPEDU LTD yitabye urukiko rw’ubucuruzi rwa NYARUGENGE ishinjwa na ADFINANCE LTD kuba ikoresha mu buryo butemewe n’amategeko porogaramu yayo yitwa ADBANKING.

Yitabye urukiko ku itariki ya 18 Ugushyingo 2016.

Ishami rya COPEDU LTD rikorera mu Gakiriro ka Gisozi
Ishami rya COPEDU LTD rikorera mu Gakiriro ka Gisozi

Iyo porogaramu yo mu bwoko bwa “core banking system” niyo ituma ibikorwa bya buri munsi nko kubitsa, kubikuza no kwishyura inguzanyo bikorwa mu buryo bwo kuri interineti (online) mu mashami yose ya COPEDU.

Iyi banki ifite abakiliya babarirwa mu bihumbi 60 yarezwe na ADFINANCE iyishinja kuba imaze amezi arenga arindwi ikoresha porogaramu yayo kandi nta masezerano bagifitanye.

Ubundi buri banki cyangwa ikigo cy’imari kiba gifitanye amasezerano n’ikigo cy’ikoranabuhanga, kiyitiza porogaramu ya mudasobwa baba bakoresha mu buryo bw’amasezerano y’igihe cy’umwaka, ariko ahora avugururwa uko umwaka utashye.

Mu gihe impande zombi zitumvikanye, rumwe muri izo zombi rushobora kuyasesa, maze gukoresha iyo porogaramu ya mudasobwa bigahita bihagarara.

Muri 2008 nibwo ADFinance na COPEDU byagiranye amasezerano yo guhererekanya iyo porogaramu ya ADBANKING.

Ni porogaramu yakozwe n’Umunyarwanda akaba ari na we nyirayo ndetse ikaba ikoreshwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Banki ikoresha iyo porogaramu yishyura nyirayo amamiliyoni. Ariko ngo muri 2015 COPEDU yahuye n’ibibazo byo kutishyurira igihe nyir’iyo porogaramu kuko hari habaye impinduka mu miyoborere yayo bakayiha umuyobozi mushya.

Byatumye umwenda COPEDU yari ifitiye ADFinance wiyongera ugera kuri miliyoni 48RWf.

Kubera ubwumvikane bucye bari bamaranye igihe kirenga amezi atandatu, ADFINANCE yahaye integuza COPEDU mu ntangiriro za Gashyantare 2016, iyimenyesha ko izasesa amasezerano hagati muri Mata 2016.

Ibyo byahaga COPEDU igihe kingana hafi n’amezi atatu kugira ngo yitegure ishake indi porogaramu ikoresha.

Iyi Porogaramu ituma umukiriya wa COPEDU LTD ashobora gufatira amafaranga ku ishami iryo ari ryo ryose rya COPEDU
Iyi Porogaramu ituma umukiriya wa COPEDU LTD ashobora gufatira amafaranga ku ishami iryo ari ryo ryose rya COPEDU

COPEDU irashinjwa ubushimusi bwa porogaramu (Hacker)

Nyuma y’uko itariki yo kurangiza amasezerano igeze nyamara COPEDU igakomeza gukoresha porogaramu yayo, ADFINANCE yaje kugeza ikirego mu nzego z’ubutabera zirimo urwego rwa Polisi rushinzwe iperereza (CID), Parike ya Republika n’urukiko rw’ ubucuruzi rwa Nyarugenge.

Mu nyandiko ADFinance yagejeje mu nkiko, iravuga ko bishoboka ko COPEDU yaba yarakoresheje uburyo bwa magendu (hacking) kugira ngo ikomeze gukoresha porogaramu yayo nyuma y’uko igihe yagenewe cyo guhagarara kigera.

Ibyo byatumye Polisi y’igihugu hamwe n’ubushinjacyaha batangira iperereza kuri icyo kirego.

Magingo aya ubushinjacyaha bukaba bwaramaze gushyiraho impuguke zidafite aho zibogamiye zigomba kuyifasha kumenya uburyo COPEDU yaba igikoresha porogaramu kandi igihe yahawe na nyirayo cyararangiye.

Tariki ya 18 Ugushyingo 2016 ubwo urukiko rw’ubucuruzi rwagombaga gusuzuma ibimenyetso byatanzwe n’ababuranyi, haje kugagaragara ko ikibazo nyamukuru ari ukumenya niba Porogaramu ADBanking ikoreshwa na COPEDU yihagarika, cyangwa itihagarika nyuma y’uko igihe cyagenwe n’amasezerano kirangira.

Me Barahira Eric na Me Kayitana Jean Damascène baburanira COPEDU bo bemezaga ko iyo progaramu yakomeje kwikoresha ntacyo umukiliya wabo abikozeho.

Me Barahira agira ati “Porogaramu ntiyigeze yihagarika kandi umukiliya wanjye nta bushobozi afite bwo kuyihagarika.”

Me NSENGIYUMVA Abel uburanira ADFINANCE yemezaga ko porogaramu y’umukiliya we yihagarika iyo igihe yahawe kigeze.

Agira ati “Kuba itarahagaze ni uko COPEDU yakoze igikorwa cya piratage (magendu), yinjira muri porogaramu itari iyayo kugira ngo ikomeze gukora nyuma y’igihe yagenewe.”

Nk’uko byatangajwe n’uhagarariye ADFINANCE ashingiye ku nzandiko umukiriya we yagiranye n’abahagaririye ubushinjyacyaha, hari inzobere zigenga zasabwe n’uhagarirye ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge gukora iperereza kuri icyo kibazo.

Hagamijwe kumenya niba harabaye kwinjira muri porogaramu no kuyihindura ngo ikomeze ikore ku buryo bunyuranyijwe n’amatekegeko.

Nyuma yuko umucamanza abaza impande zombi niba zemera ko urukiko rwabanza rugasuzuma iyo raporo hanyuma rugakomeza kuburanisha urubanza mu mizi, ababuranyi bombi bemeye iyo ngingo, maze umucamanza asoza avuga ko urubanza arwimuriye ku itariki 02 Ukuboza 2016.

ADFinance yahise isaba COPEDU guhita ihagarika iyo porogaramu, ndetse inasaba ko COPEDU yayishyura umwenda wose iyibereyemo kandi ikishyura igihe cyose yamaze iyikoresha itabifitiye uburenganzira.

Copedu ifite amashami atandukanye mu gihugu n'abakiliya basaga ibihumbi 60
Copedu ifite amashami atandukanye mu gihugu n’abakiliya basaga ibihumbi 60

Icyo amategeko abivugaho

Itegeko (organic law) No 01/2012/OL ryo ku wa 02 gicurasi 2012 rihana ibyaha bishingiye ku kwiba porogaramu za mudasobwa n’ibindi byaha bishingiye ku kuvogera ibihangano by’abandi ndetse rigasobanura neza ibyo byaha ibyo ari byo.

Ingingo ya 306 y’iryo tegeko ivuga ku gukoresha “system” ya mudasobwa y’undi muntu ntaburenganzira abiguhereye cyangwa ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga, iteganya igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri

Hiyongeraho amande y’ibihumbi kuva kuri 500RWf kugeza kuri miliyoni 2RWf cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Naho ingingo 314 ikavuga ko umuntu washyize muri mudasobwa ye porogaramu yibwe cyangwa ikindi gikoresho gisa na yo, ahanishwa igihano cy’igifungo cyo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5, n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 300RWf kugeza ku bihumbi 500RWf.

Ingingo ya 315 ikavuga ko ibi bihano bitangwa mu gihe uwakoze iki cyaha yagejejwe mu butabera agahamwa n’ibivugwa mu ngingo zavuzwe hejuru.

ADFinance ni Ikigo cy’Ikoranabuhanga cyashinzwe muri 2007 kikaba gifite icyicaro gikuru i Kigali. Gitanga ubufasha ahanini mu bigo by’imari iciriritse.

Iki kigo kinafasha amashami ya SACCO agera kuri 400 mu bihugu bitanu, birimo Ibirwa bya Komore, Burkina Faso n’u Burundi.

Mu gihe ibyinshi mu bigo by’imari iciriritse byafunguriye rimwe na COPEDU Ltd, byafunze imiryango, COPEDU yakomeje gukora neza no muri 2012 ifungura imiryango kuri buri wese ushaka kuyiguramo imigabane.

Icyo gihe ababarirwa mu bihumbi 12966 bahise baguramo imigabane ihinjiriza miliyoni 790,156, 800 FRW nk’umugabane w’ifatizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

ko numva muri kuncanga mwa,uyu mu type se ko numva byamucanze urukiko yaregeye ruravuga ko rugikomeje iperereza none se aje hano gukoriki ubwo se iyo bank imutsinze yazavuga iki?nge ndumva niyo software adashoboye kuyi yobora nigute se bamwinjirira akabareka kdi abifitiye uburenganzira cg se ko bavuze ko ariwe ukora renew twabibwirwa niki sha ibyo bakorana nibareke kuducanga bakemure ibibazo byabo bave mwitangazamakuru.nzabandora

kiki yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize

BIRATANGAJE KUMVAKO PROGRAMU IKORESHWA NA BANK NYIRAYO (SUPPLIER) AVUGA KO BAYI HACKINZE!!! UBWOSE SE YABA IFITE UBUHE BUDAHANGARWA KOKO??? AHUBWO N’ABANDI BAYIKORESHA BAYIREKE HAKIRI KARE KUKO NDUMVA NTAKIZERE ITANGA

DADA yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize

Wowe witwa Pati, ubanza udasobanukiwe neza ni uko Software zikoreshwa, iyo hackers akwinjiranye niyo mpamvu ubura control kuri Software yawe igakomeza gukoreshwa amasezerano yararangiye, ntekereza ko ariyo mpamvu kitabajwe ubutabera. ariko ikigo kimari nka copedu tubitsamo, dufitemo imigabane yagakwiye kubikemura.

Alias yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize

Ibibintu biteye ubwoba, ni gute ikigo nka copedu kitubikiye umutungo kinanirwa kwishyura, ni uko batangira bashaka kuduhombya......ntago bibuka ibyabaye ku ibigo by’imari iciriritse muri 2005 , we do not want that anymore. BNR mufatiranye hakiri kare kuko ni abaturage tubihomberamo...

Annah yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize

yewe si ukubabeshya coopedu uretse no kwambura ira niba
uzi head wa audit wabo yaranyambuye pe
kdi ari muri gahumnda z’akazi ubundi akabeshya ngo ni umudive!

peter yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize

hahahaaa!! ayo n’amatiku kuko usesenguye nea iyi nkuru urasanga ikibazo gifite ADFINANCE kurusha uko cyaba ari COPEDU! Ibi ni nka byabindi abaturage bubaka nabi babasenyera bakabyukira kuti TV1 ngo barenganye!! none se wowe uragira uti bandimo umwenda batantishyuye, ubundi uti nabasabye kureka kuyikoresha, ubundi bara hackinze!!!???? ni gute se bakugiyemo umwenda ukagumya kubareka bakayikoresha, ni gute se ayo masezerano yarangiye ntujye gufata ibyawe kdi wivugira ko aba renew buri mwaka, ni gute se ahubwo wakoraga renew kdi uvuga batakwishyuye????? ndashimira ubutabera bwavuze ko bugiye kubanza kwikorera iperereza bukamenya impamvu

PATI yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize

Ibi bintu birababaje kuba bank yatinyuka gukora hackers ya program..jye ndumva nta rwitwazo bank ifite ivuga ko itamenye ko program yarangiye kuko itabashije guhagarara igihe amasezerano yarararangiye. Cyane cyane ko uwakoze program bigaragara ko yakomeje kwibutsa bank ko amasezerano bagiranye yageze Ku musozo.

Mico yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize

nyamuneka mukurikirane amakuru neza Titans nka za micro finance zaduhombeje

alias yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka