Congo yashyikirijwe abaturage 129 bari barahungiye mu Rwanda

Abanyecongo 129 bari barahungiye mu Rwanda taliki 14/07/2013 ubwo imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo yari yongeye kubura basubijwe mu gihugu cyabo kuri uyu wa 13/08/2013.

Abacyuwe ni abari bashyizwe mu nkambi ya Nkamira nyuma y’uko bashatse gutaha binyuranije n’amategeko, bituma ubuyobozi bw’u Rwanda bubashyira mu nkambi kugira ngo bushake uburyo basubizwa mu gihugu cyabo biciye mu mucyo.

Abanyekongo 666 nibo bari bahungiye mu Rwanda mu gushyamirana kw’ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba ya M23, ibisasu bivuye mu birindiro by’ingabo za Congo bisanga abaturage aho batuye mu duce twa Kirimanyoka, Kibati no Mubisheke, abaturage bahita bahungira mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu aho bambukiranyije ikibaya badaciye ku mupaka.

Impunzi z'Abanyecongo bahungiye mu Rwanda bari gusubizwa Congo.
Impunzi z’Abanyecongo bahungiye mu Rwanda bari gusubizwa Congo.

Nyamara ubwo bashakaga gusubira mu gihugu cyabo banyuze ku mupaka nyuma y’uko badashobora no guca inzira banyuze. Nubwo basabwe gusubira iwabo mu buryo bwemewe n’amategeko, bamwe bahisemo guca izindi nzira bagasubira mu gihugu cyabo, abasigaye bakaba aribo basubijwe mu gihugu cyabo ku mugaragaro aho biteganyijwe ko bazajyanwa mu nkambi ya Mugunga.

Taliki 12/08/2013 itsinda rya Leta ya Congo rishinzwe impunzi ryari ryasuye impunzi rigenzura ibyangombwa byazo no kuzibarura kugira ngo zishobore gusubizwa mu gihugu cyazo, impunzi 115 nizo zari zabaruwe, ariko nyuma biza kugaragara ko hari abandi 14 bari bihishe mu giturage bagomba gutaha bongereweho kuri uyu wa kabiri bose baba 129.

Zihererekanywa n’ibihugu byombi ku mupaka munini, umuyobozi muri Minisiteri ishinzwe gucunga impunzi (MIDIMAR), Jean Damascene Kayitana, yashimye ubufatanye bw’ibihugu mu gusubiza impunzi mu gihugu cyazo nkuko zabishakaga nyuma yo kwanga ubuhunzi mu Rwanda.

Kayitana yatangaje ko u Rwanda ruzafasha n’izindi mpunzi ziri mu Rwanda zishaka gusubira mu gihugu cyazo gutaha hubahirijwe amategeko azigenga.

Ubwo impunzi zari zitegereje kwakirwa mu gihugu cya Congo zivuye mu Rwanda.
Ubwo impunzi zari zitegereje kwakirwa mu gihugu cya Congo zivuye mu Rwanda.

Izi mpunzi zari zahungiye mu Rwanda kubera amasasu yazikuye mu byazo, ariko ntizifuje guhabwa ubuhunzi mu Rwanda kuko iyindi miryango yabo yagiye mu nkambi ya Mugunga, bavuga ko bishimiye gusubira mu gihugu cyabo aho bashobora kuzabona imiryango yabo.

Ku ruhande rwa Congo impunzi zakiriwe na Guverineri Julien Paluku Kahongya uyobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washimiye ubushake n’ubufatanye bw’u Rwanda mu kwihutisha gusubiza icyifuzo cy’impunzi mu gusubira mu gihugu cyabo kuko nyuma y’amasaha 24 zimaze kubarurwa zihise zisubizwa mu gihugu cyazo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka