Congo ntiyanze gusinya amasezerano yo gukuraho ubuhunzi ahubwo ifite gushidikanya ku Banyarwanda bayihungiyemo

Congo Kinshasa ngo ntiyanze fusinya amasezerano yo gukuraho ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze mbere ya 1998 nkuko byatangajwe mu itangazamakurua ahubwo yasabye ko habanza hakabarurwa neza impunzi z’Abanyarwanda bari muri iki gihugu.

Minisitiri wa Congo Richard Muyej yongeye kubisubiramo taliki 25/4/2013 avuga ko abantu benshi bavuze ko Leta ya Congo yanze gusinya amasezerano yo guca ubuhunzi ku Banyarwanda ariko ngo icyo igaragaza ni ugushidikanya ku mibare y’Abanyarwanda bahungiye muri iki gihugu mbere ya 30/12/1998.

Imibare ya HCR ivuga ko muri Congo hari impunzi z’Abanyarwanda mu gihe Leta ya Congo yo ivuga ko bagera ku 127 537.

Julien Paluku, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru avuga ko nubwo uyu mubare uvugwa ushobora no kurenga, cyane ko izi mpunzi zivugwa zidafite ahantu ziba hazwi uretse gutura mu mashyamba n’ahandi zagiye zinjira mu baturage zigatura kandi inyinshi zituye muri Kivu y’amajyaruguru na Kivu y’amajyepfo.

Richard Muyej avuga ko mbere yo guca ubuhunzi ku Banyarwanda bahungiye muri Congo hakwiye ubufatanye bw’u Rwanda na Congo Kinshasa hamwe na HCR kugira ngo basubukure amasezerano yabereye Goma taliki 17/2/2010 ku birebana n’impunzi z’Abanyarwanda bahungiye muri iki gihugu.

Congo ifite impungenge ko hari Abanyarwanda bashobora kwitwa Abanyekongo kandi bidakwiye.
Congo ifite impungenge ko hari Abanyarwanda bashobora kwitwa Abanyekongo kandi bidakwiye.

Leta ya Congo ivuga ko mu 1994 yasabwe n’imiryango mpuzamahanga kwakira impunzi z’Abanyarwanda, inyinshi ngo zagiye mu duce tutazwi ziratura ndetse zafashe n’ibyangombwa by’abanyagihugu kuburyo bigoye kumenya niba ari Abanyecongo cyangwa Abanyarwanda. Congo itinya ko hakurikijwe imibare itangangwa na HCR hari Abanyarwanda bashobora kubona ubwenegihugu bwa Congo bitari bikwiye

Leta ya Congo ikaba isaba iyo miryango kuyifasha kongera kubarura no kugenzura abanyarwanda bahahungiye kugira ngo nihafatwa n’icyemezo cyo guca ubuhunzi kizabe mu mucyo.

U Rwanda rwifuza ko Abanyarwanda bari hanze y’igihugu bitwa impunzi batakomeza kwitwa impunzi kuko ibyo bahunze bitakiriho ndetse byinshi mu bihugu bahungiyemo byemeye ko uyu mwanzuro wakubahirizwa.

U Rwanda narwo rufite umubare utari muto w’impunzi z’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bahungiye mu Rwanda kuva 1996, nubwo bamwe mu bayobozi ba Congo babita Abanyarwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ikibazo kubona igihugu kitazi abanyagihugu bacyo nyabo!!ibi binagaragaza ko kubarura ziriya mpunzi leta itazi aho ziri bidashoboka.

muvunyi yanditse ku itariki ya: 28-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka