“Congo nta bushake ifite bwo kurangiza ibibazo byayo” - Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Louise Mushikiwabo, aremeza ko Leta Congo nta bushake ifite bwo kurangiza ibibazo ifite, akanihanangiriza iki gihugu gukomeza guhohotera Abanyarwanda, nk’uko baherutse kubikorera abagera kuri 11.

Nubwo yemeza ko ibibazo Congo ifite iki gihe byatewe n’umutwe FDLR urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yemeza ko ibyo byose ari amakosa y’umuryango mpuzamahanga wananiwe gukurikira abasize bakoze Jenoside.

Kuva mu myaka ine ishize, Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda barwanya Leta yabo, bigaragaza ko Leta y’iki gihugu yananiwe gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye n’iyo mitwe; nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yakomeje abitangaza.

Yagize ati: “iyo imitwe ihagurutse ikarwanya Leta yabo haba hari impamvu. Abarwana bavuga ko aho batuye n’ababyeyi babo badafashwe nk’aho ari abenegihugu”.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko kuba Leta ya Congo ikomeza kwirengagiza icyo kibazo, yarangiza igafashwa n’umuryango mpuzamahanga guharabika u Rwanda, atari cyo kizakemura ibibazo byayo kuko ibyo bibazo ari iby’Abanyekongo bitari iby’Abanyarwanda.

Ati: “Gushyira u Rwanda mu majwi ni uburyo bwo kwirengagiza uko ikibazo gihagaze. Niyo mpamvu tubona ikibazo kitarangira. Ababizi barabyirengagiza, ni nabyo twaganiriye n’abayobozi babo”.

Tariki 19/06/2012, Perezida Kagame yakiriye intumwa za Kongo mu rwego rwo kuganira ku kibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bw'icyo gihugu.
Tariki 19/06/2012, Perezida Kagame yakiriye intumwa za Kongo mu rwego rwo kuganira ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ubwo yari mu nteko ishinga amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 21/06/2012, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ko niba hatabayeho kureba impamvu iyo mitwe ifata intwaro ikarwana, ibyo bibazo bitazigera birangira.

Yanavuze ko Leta y’u Rwanda yiyamye ibikorwa by’ihohotera abasirikare ba Congo bakoreye Abanyarwanda bagera kuri 11, bakoreraga ubucuruzi bwabo i Goma.

Umuvugizi wa Leta kandi yanamaganye Ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO), ugizwe n’abasirikari ibihumbi 20, kuko impunzi zituruka muri Congo aho bakorera zigaragaza ibimenyetso by’ihohohterwa, mu gihe uwo mutwe nta kintu ubikoraho.

Abajijwe n’abadepite uko abona abayobozi ba Congo bagaragaza ubushake mu kurangiza ibibazo, Minisitiri Mushikiwabo yasubije ko ibikorwa byose birimo amacenga menshi. Habaye ibiganiro hagati y’ibihugu byombi ariko nyuma Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo yandikira akanama gashinzwe amahoro ku isi aharabika u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda asanga ikizarangiza ibibazo ari uko Leta ya Congo n’Umuryango Mpuzamahanga bava mu byo yise “amafuti”, yo kureba uwambutse umupaka wese mu isura ya Leta y’u Rwanda.

Kuva muri 2009, ibisirikare by’ibihugu byombi bimaze kugirana inama z’ubutwererane zirenga 13, ariko ukurikije ibindi bice amasezerano impande zombi zagiye zemeranywaho nta n’imwe yashyizwe mu bikorwa; nk’uko Minisitiri Mushikiwabo abitangaza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

wasanga congo ifite icyo yizeye mu guhungabanya umutekano w’u rwanda cyane ko nabamwe batavuga rumwe n’u rwanda ubu Congo yabaye nyabagendwa kuri bo, yemwe hari n’amakuru avuga ko bamwe mubarinda Kabila ari abahoze muri Ex-FAR ndetse biyunze na Kayumba, niba ari uburyo bwo kwiyenza ku rwanda rero u Rwanda rwireba imishyikirino gusa ahubwo rurebe no kwitegura intambara kuko nayo ishobora kuziramo cyane ko batangiye no kujya bafata abavuga ikinyarwanda bagahohoterwa.

nubwo abagaba b’ingabo bitegura guhura hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rukwiye gukaza umutekano naho gusobanurira abanyarwanda ukuri kubibera Congo Mushikiwabo yakoze kandi benshi tumuri inyuma.

ubusanzwe UN ni nkumubyeyi ariko iyo atangiye kubera abana haba harimo akagambane nibyo biri ku Rwanda, ibi byose u rwanda rurebe ikibiri inyuma

yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka