Congo-Kinshasa iratangaza ko ntagihamya ko u Rwanda rutera inkunga abayirwanya
Umuvugizi wa Leta ya Congo Minisitiri Lambert Mende, yatangaje ko ibihuha bivuga ko u Rwanda rufasha umutwe uyirwanya M23, bimaze iminsi bivugwa ntabyo bazi ahubwo ko Leta ye iri kwikorera iperereza.
Avugana n’umunyamakuru wa Reuters mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29/05/2012, Minisitiri Mende yavuze ko ibyo bihuha nabo amaze iminsi babyumva, ariko batabigenderaho ahubwo bagiye kwikorera iperereza kuri byo bitangazwa niyo raporo.
U Rwanda rumaze igihe rufatanya na Congo kugarura umutekano mu karere, aho hanabaye ibiganiro hagati y’abayobozi b’ibihugu ku bufatanye mu kugarura amahoro mu karere ahungabanywa n’imitwe y’itwaza intwaro.
Kuva imirwano yakubura muri RDC, u Rwanda ruri mubihugu bya mbere byahagurukiye gufasha iki gihugu kureba uko bacyemura iki kibazo.
Haheruka kuba inama yahuje impande z’ububanyi n’amahanga ku bihugu byombi n’abaminisitiri b’ingabo barahuriye Gisenyi kugira ngo haganirwe ubufatanye mu gucyemura iki kibazo, inama igasozwa biyemeje ubufatanye.
Kuba u Rwanda arirwo rushyizwe k’urutonde rwinjiza abarwanyi rukanabatoza rukabaha n’intwaro, bitandukanye n’ibikorwa mu kugarura umutekano mu karere, nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yabitangaje.
Avuga ko Umuryango w’Abibumbye ukoze raporo kubera ipfunwe ryo kutubahiriza ibyawujyanye mu kugarura amahoro muri kiriya gihugu, kandi umaze igihe kinini utwara miliyari y’amadolari buri mwaka nta gikorwa.
N’ubwo iyi raporo ikomeje kuvugisha benshi, uretse BBC ivuga ko yayibonye ntirashyirwa ahagaragara ndetse n’u Rwanda rushinjwa ntirurayibona, nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yakomeje abitangaza.
Yongeyeho ko nta mpamvu ituma u Rwanda rushyigikira uwo mutwe kuko igihugu cyifuza umutekano cyitateza umutekano mucye ku mupaka wacyo, cyane ko n’impunzi zihungira mu Rwanda zakirwa neza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|