Congo irasabwa kugaragaza ubushake bwa Politiki mu kurandura FDLR
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabwiye Abadepite ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikwiye kugaragaza ubushake bwa Politiki mu kurandura umutwe wa FDLR.

Yabivugiye mu Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri, ubwo yasuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Washington, ku wa 27 Kamena 2025.
Minisitiri Nduhungirehe ni we wari uhagarariye Guverinoma muri iyi Nteko Rusange, agaragaza impamvu uyu mushinga w’itegeko ukwiye kwemezwa, kuko u Rwanda rwishimiye ko wakwihutishwa mu gushyirwa mu bikorwa.
Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Abadepite ko aya masezerano yasinyiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’igihugu cyagize uruhare mu isinywa ryayo ariko ku bufasha bwa Leta ya Qatar, ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ati “Aya msezerano ni intambwe ikomeye mu kugarura amahoro, umutekano ndetse n’icyizere hagati y’u Rwanda na Congo”.
Yunzemo ko aya masezerano yasinywe akubiyemo ibice bine birimo umutekano, ubukungu, politiki ndetse n’ibikorwa bireba kugarura impunzi mu byazo ndetse n’abavanywe mu byabo n’intambara.
Ati “Ikindi nababwira ni uko aya masezerano ashyiraho uburyo bwo guhuza mu gushaka umutekano. Hashyizweho na komite ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa irimo impande zombi n’abahagarariye abahuza barimo Leta ya Qatar, Togo na Afurika Yunze Ubumwe.”
Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Abadepite ko mu byemeranyijweho na DRC n’u Rwanda, harimo no gushyigikira ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta y’iki Gihugu na M23.
Ati “Impande zombi ziyemeje gushyigikira ibiganiro bya Doha, hagati ya DRC n’Umutwe wa M23. U Rwanda rero rwitabiriye ibyo biganiro nk’indorerezi, tukaba twishimira ko izo mpande zashyize umukono ku masezerano y’amahoro. Twizeye ko ibyo biyemeje bizashyirwa mu bikorwa.”

Minisitiri Nduhungirehe yerekanye ko aya masezerano afitiye inyungu impande zombi, bityo Inteko Ishinga Amategeko yakwemeza umushinga w’itegeko kandi bigakorwa bitanyuze muri Komisiyo, kuko ari umushinga w’itegeko wihutirwa.
Ati “Tukaba tudashidikanya ko amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda yasinyiwe i Washington muri Amerika, ari amasezerano y’ingirakamaro ku bihugu byombi no ku gihugu cyacu by’umwihariko.”
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Nyakanga 2025, ni yo yemeje umushinga w’itegeko ryo kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda. Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Abadepite ko n’ubwo u Rwanda rufite icyizere ko aya masezerano azubahirizwa, hakiri n’impungenge kuko ibiri kubera muri icyo Gihugu, bitandukanye n’ibiyakubiyemo.
Abadepite babajije ibibazo bitandukanye kuri aya masezerano hagati y’u Rwanda na RDC.
Depite Bizimana Minani Deogratias yabajije impamvu u Rwanda rubuzwa gushyiraho ingamba z’ubwirinzi, kandi n’umuturage iyo yubatse inzu ye aba agomba gushyiraho igipangu cyangwa ubundi buryo bwo kwirinda.
Minisitiri Nduhungirehe yamusubije avuga ko impamvu u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi zishingiye ku Mutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ati “Congo rero irasabwa kugaragaza ubushake bwa Politiki mu kurandura uyu mutwe wa FDLR.”
Uyu muyobozi yabwiye Abadepite ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho zigamije gukumira umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ufitwe n’Umutwe wa FDLR kandi ushyigikiwe na Leta ya Congo.
Ati “Ubwirinzi bw’u Rwanda icyo buvuze, ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itazongera kubaho ukundi. Ko bidashoboka ko Leta y’u Rwanda yemera umutwe w’Abajenosideri, wahawe intebe mu myaka 30 ishize, kuko FDLR ntabwo ari umutwe uri aho gusa, bagiye banadutera.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko kurandura uyu mutwe bitoroshye, kuko wamaze kwivanga n’ingabo za Congo kandi ushyigikiwe na Leta. Asaba ko kuwurandura bituruka ku bushake bwa Leta ya DRC, kugira ngo udakomeza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi ko iyi ngingo yo kuwurandura ikwiye kwitabwaho kuko biri mu bikuye mu masezerano.
Itwikwa rya Ambasade y’u Rwanda muri RDC
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuba Ambasade y’u Rwanda muri RDC yaratwitswe, bigakorwa na Leta ya Congo amahanga arebera ntihagire ababyamagana, biri mu byo u Rwanda rwasabye ko ruhabwa icyizere cy’uko bitazongera.
Ati “Ibyo rero ni ibintu tudashobora kwemera, twamaganye, hagomba kuzabaho kutwizeza ko bitazongera gukorwa na Guverinoma ya Congo.”
Yavuze ko mu bikubiye mu masezerano y’amahoro y’i Washington hagati y’u Rwanda na RDC, harimo no kuba u Rwanda rwasabye guhabwa icyizere cy’uko ibikorerwa muri iki gihugu byahagarara.
Ati “Hari imfungwa z’Abanyarwanda, abakozi basanzwe bagiye bafatwa bagafungwa, abagiye mu bukerarugendo bagafungwa, bagashinjwa ibyaha bitariho byo gushaka guhirika ubutegetsi n’ibindi. Abo bagomba gufungurwa. Hari imvugo z’urwango zikomeje zibasira u Rwanda ndetse zikibasira n’Abanyekongo b’Abatutsi, n’ibindi byemezo byagiye bifatwa byo kubuza indege za RwandAir kunyura mu kirere cya Congo. Ibyo byose turacyabiganiraho, bigomba kuzakorwaho niba tuvuga ko tugiye mu cyiciro cy’ubufatanye.”
Nyuma y’ibi biganiro Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite watoye uyu mushinga w’Itegeko, ndetse Abadepite bemeza ingingo zose ziwugize.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|