COMESA irasaba abafite imishinga y’amashanyarazi kuyegera ikabafasha kubona inguzanyo

Abahagarariye ibihugu bigize umuryango wa COMESA, barasaba abantu bafite imishinga ijyanye n’ibikorwa rememezo by’umwihariko iy’amashanyazi, kwegera ubuyobozi bw’uwo muryango kugira ngo ubafashe kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.

Ni ibyagarutsweho mu nama iteraniye i Kigali, ihurije hamwe abahagarariye ibihugu bigize umuryango wa COMESA, igamije kwiga uko hakoreshywa uburyo bwo kubona ibikoresho byafasha ibihugu gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba mu buryo bunoze, hagamijwe kunganira amashanyarazi yo ku miyoboro migari ngo agere ku baturage bose.

Ni gahunda ikubiye mu mushinga mugari uterwa inkunga na Banki y’Isi, aho yashizemo ingufu ishaka kugira ngo ifashe abikorera ku giti cyabo, binjire mu bikorwa remezo, kubera ko basanze ibihugu byinshi biba bifite amadeni, ariko kugira ngo bikomeze gutera imbere, hashatswe ukuntu byakwinjirwamo n’abikorera ku giti cyabo.

Kubera ko umuryango wa COMESA ufite Banki yitwa TDB, bayihaye amafaranga angana na miliyoni 10 z’Amadolari, yo kugira ngo bafashe ibihugu gushyiraho amategeko n’amabwiriza yatuma abantu ku giti cyabo bashaka gushora imari mu bikorwa birimo iby’amashanyarazi, imihanda, itumanaho, uburezi, amavuriro n’ibindi, babona inguzanyo mu buryo bworoshye.

Umuyobozi ukuriye ibikorwa remezo mu muryango wa COMESA, Jean Batiste Mutabazi, avuga ko akenshi amafaranga aba ahari, ariko ikibazo kikaba kubona umushinga umeze neza, kugira ngo uyahabwe.

Ati “N’ubwo mwaba mufite umushinga utaruzura neza, byaba byiza muwutuzaniye, kugira ngo tuwugeze ku rwego rw’uko twashobora kuwuha amafaranga kuko akenshi aba ahari, ariko kugira umushinga umuntu ashobore kuvuga ngo awuhe amafaranga, kuko areba ukuntu uzayagaruza, ibyo rero usanga iyo bitizwe neza bigorana kugira ngo uyahabwe”.

Akomeze agira ati “TDB nibyo ivuga iti, niba mufite imishinga muyizane mwigira ubwoba, nimuyizane kuko aya mafaranga nicyo azadufasha, kugira ngo tubafashe tuwukoreho neza, turebe ukuntu wagira icyo ubafasha. Icyo nshaka kuvuga ni ukugira ngo abafite imishinga ariyo mu mashanyarazi, yewe hari n’ababa bafite n’ibyo mu mashuri naho umuntu yahareba. Ukawujyanayo kugira ngo mufatanye kuwiga, noneho bawuhe kuri ya mafaranga yashizweho, mukumvikana ukuntu azagenda yishyurwa”.

Ubwo yatangizaga iyi nama tariki 19 Nzeri 2022, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Fidele Abimana, yavuze ko uyu ari umushinga ufasha ibihugu bihuriye mu muryango wa COMESA n’u Rwanda rurimo.

Umuyobozi ukuriye ibikorwa remezo muri COMESA, Jean Batiste Mutabazi
Umuyobozi ukuriye ibikorwa remezo muri COMESA, Jean Batiste Mutabazi

Yagize ati “Ni umushinga ufasha ibihugu n’u Rwanda rurimo, kugira ngo duhuze politike zijyanye n’ingufu zituruka ku mashanyarazi, ariko tunabihuze n’ubuziranenge, tunarebe n’uburyo amahoro acibwa kuri ibyo bikoresho biturutse ku mirasire y’izuba”.

Yongeyeho ati “Buri gihugu kigira uburyo gishyiraho imisoro n’amahoro, cyane cyane ku bicuruzwa biva mu gihugu bijya mu kindi, ariko aho bigana ni uko ibi binogejwe, twazagira uburyo dutanga imisoro n’amahoro duhuriyeho n’ibihugu byose biri muri COMESA”.

Ibizava muri iyi nama ni ingirakamaro mu kwesa umuhigo u Rwanda rwihaye, wo kuba muri 2024, ingo zose zo mu gihugu zizaba zifite amashanyarazi, yaba ayo ku muyoboro mugari, akomoka ku mirasire y’izuba, nyiramugengeri n’ahandi hose hashoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka