Col. Rugazora yasobanuriye urubyiruko ubutumwa bw’igitabo Perezida Kagame yasohoye

Col. Rugazora Emmanuel uyobora ingabo mu turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi yasobanuriye urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza iby’ubutumwa bw’gitabo cy’impanuro Perezida Kagame yasohoye.

Col. Rugazora yasobanuye ubutumwa bukubiye mu gitabo Perezida Kagame yasohoye
Col. Rugazora yasobanuye ubutumwa bukubiye mu gitabo Perezida Kagame yasohoye

Hari mu gitaramo cyo gutegura isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 25, aho yibukije urubyiruko rusaga 500 rwari rwitabiriye, ko gukora cyane kandi rugakorera hamwe ruzamurana, ari wo musingi wo kwiteza imbere, nk’uko bikubiye mu mpanuro zo muri icyo gitabo.

Ashingiye ku ngingo ya mbere y’icyo gitabo, Col. Rugazora asanga Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’ishyaka ryo gukunda igihugu kuva ukirimuto kandi ukagira intego.

Mbere y'igitaramo cyo Kwibohora hatangijwe urugendo ruhuriweho n'urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza
Mbere y’igitaramo cyo Kwibohora hatangijwe urugendo ruhuriweho n’urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza

Col. Rugazora avuga ko icyatumye yongera kwishimira na bagenzi be bafatanyije urugamba rwo kubohora igihugu, ari ukugira umuyobozi ufite intego kandi uhora atanga impanuro zuzuye ubwenge, kandi ko ibyo yababwiye byose bigaragara buri gihe bishyirwa mu ngiro.

Asobanura ingingo ya mbere y’icyo gitabo cyanditse mu rurimi rw’icyongereza avuga ko impanuro ya mbere ivuga ko iyo ugeze ku kintu wavunikiye uhora ubyishimira, kandi ko bidakwiye ko umuntu yishimira icyo abonye atavunitse.

Agira ati “Twishimira ko urugamba rwo kubohora igihugu cyacu twarurwanye nk’Abanyarwanda, nk’abana b’u Rwanda ndetse benshi muri twe ntabwo twari tuzi u Rwanda, kuko hari abavukiye mu mahanga ari impunzi.

“Iyo tubonye uyu munsi igihugu cyacu gitera imbere, byuzuza neza intego Umuryango FPR Inkotanyi yashyize imbere ngo irwanire kubohora igihugu cyacu, ntabwo twashyize amaboko mu mifuka ngo dutegereze ak’imuhana kazaza imvura ihise”.

Umukuru w’igihugu kandi agaragaza mu ngingo ya kabiri, ko kugira ngo ugere ku ntego ugomba kubanza gusobanukirwa n’uwo uri we kandi ukabyemera kuko ari bwo umenya inzira ucamo ushaka kugera ku cyo wifuza.

Guverineri Gasana yari yitabiriye igitaramo

Perezida Kagame na we asaba urubyiruko gutekereza icyo rwakora ku giti cyarwo

Ukurikije ingingo umukuru w’igihugu Paul Kagame yagejeje ku rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abanyamkuru bari bitabiriye ikiganiro cyo gutegura isabukuru ya 25 yo kwibohora kandi, asa nk’unenga kuba urubyiruko rugikomeje gusaba gufashwa kubona icyo rukora aho kugaragaza icyizere rwifitiye mu byo rushoboye kwikorera.

Agira ati “Urubyiruko ntirwari rukwiye gutegereza kubwirwa ibyo rugomba gukora, mukwiye guhora mutekereza ku giti cyanyu icyo mwumva mwabasha gukora, ibyo wiyemeje gukora byaba byiza cyane kurusha kuba uri gukora ibyo wabwiwe n’abandi.

“Muhere aho ngaho, uko urubyiruko rugenda rukura niko rukwiye kugenda rubona icyo rwakora cyaruteza imbere cyarugirira akamaro, ku giti cyarwo, umuryango, n’igihugu muri rusange. Mukomeze mwibaze ku cyo mwe ubwanyu mwakora, abo mwagikorana, n’aho mwagikorera”.

“Mukomeze muri uwo murongo, byagera aho mukibonera ibyo mwariho munsaba, abo mujya muntumaho, ngo urubyiruko urubyiruko…, imvugo urubyiruko ahubwo yamaze kuba nk’ indirimbo, urubyiruko imbaraga, abayobozi b’ejo hazaza, nabyo ni byiza, ariko imvugo nk’izo dukwiye kuzibyaza mo umusaruro ufatika”.

Abayobozi b'Akarere ka Nyanza n'Ingabo na bo bitabiriye urugendo
Abayobozi b’Akarere ka Nyanza n’Ingabo na bo bitabiriye urugendo

Nyuma y’izo mpanuro urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza rugaragaza ko rugiye gusubiza amaso inyuma, rukarushaho kunyurwa n’ibyo rufite kandi rugasigasira ibyagezweho, rugamije gutezwa imbere n’ibyo ubwarwo rushoboye gukora.

Clementine Uwamaliya wiga muri Kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza, yagaragaje ko yanyuzwe n’ibiganiro byabakanguriye kuva mu bujiji bubahatira kwishora mu biyobyabwenge n’imibonano mpuzabitsina idateguwe ituma babyara imburagihe.

Agira ati “Dukwiye kuva mu magambo tugashyira mu bikorwa ibyo tuvuga ko turi imbaraga z’igihugu, tukareba kure dusigasira ibyagenzweho ari nako tunareba ibyo dukwiye kuba dukora”.

Kamanzi Peter uyobora umuryango w’abanyeshuri ba UNILAK avuga ko nk’abanyeshuri bari kurangiza Kaminuza badakwiye gutekereza kuzataha bajya gutegera Leta amaboko, ko ahubwo ubumenyi bwo ku ishuri buzabafasha kwiteza imbere bihangira imirimo.

Agira ati ”Ntabwo twagendera ku byo kuvuga ko Leta yadufasha gusa, twe ubwacu dukwiye kwiha ijambo nibwo tuzaba tugaragaje ko dushoboye, nkeka ko dukwiye kureba ibyo twakora tukihangira imirimo nibwo tuzaba twihesheje ishema n’igihugu cyacu muri rusange”.

Urubyiruko rw'abanyeshuri n'abamotari bitabiriye urugendo rwo Kwibohora
Urubyiruko rw’abanyeshuri n’abamotari bitabiriye urugendo rwo Kwibohora

Ibi biganiro byabereye muri Kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza, byari byateguwe mu gitaramo cyo kwibohora ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwibohora k’u Rwanda, Impamvu yo kubaho kwacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka