Cobra nyiri Cadillac ngo yarakijijwe Imana iha umugisha akabyiniro ke

Icyamamare Cobra wamenyekanye kubera akabyiniro ke ka Cadillac kabaga mu mujyi wa Kigali ahamya ko yanyuze mu nzira zikomeye ngo agere aho ageze ubu.

Cobra ahamya ko nyuma yo kubatizwa yabonye imigisha myinshi
Cobra ahamya ko nyuma yo kubatizwa yabonye imigisha myinshi

Cobra ubundi witwa Habi Eugene, yagize akabyiniro kitwa Star Night kabaga i Burundi n’utundi muri Kigali.

Uyu mugabo yagiranye ikiganiro kirambuye na Kigali Today ubwo yamusuraga maze ayitangariza byinshi ku buzima bwe birimo uko yagiye kubatirizwa mu mugezi wa Yorodani uri mu gihugu cya Israheli.

Cobra avuga ko nyuma yo gusharirirwa n’ubuzima akiri umwana, aho amariye gukura yashinze akabyiniro ka Cadillac nako kakibasirwa n’inkongi y’umuriro.

Nyuma y’aho ngo yahise ajya gushinga akandi i Burundi. Kamaze gukomera haduka imvururu mu Burundi maze ako kabyiniuro karahomba agaruka mu Rwanda.

Akomeza avuga ko yaje no gutsikira mu cyobo akavunika, ajya mu bitaro.

Ahamya ko ibyo ari byo byatumye afata umugambi wo gukizwa maze ajya kubatirizwa mu mugezi wa Yorodani uri muri Israheli, aho Yezu yabatirijwe.

Cobra yabatirijwe muri Yorodani muri Werurwe 2017, abatijwe na Gitwaza. Ahamya ko yibiye inshuro zirindwi nk’ikimenyetso ko yejejwe imyaku yose.

Agira ati “Nibiye mu mazi inshuro zirindwi zose rwose numva nejejwe, gusa abantu bashyize amafoto kuri Facebook abantu bagira ngo ndashaka kwiyerekana byabanje kuntera ubwoba gusa nibuka ko mfite Imana.”

Akomeza avuga ko nyuma yo gukizwa yagarutse mu Rwanda Imana yamukuyemo imyaku yose yari imuriho, iha imigisha ishoramari rye maze akabyiniro ke n’akabari birushaho kwinjiza amafaranga. Aho niho ahera ashimira Imana.

Cabra yabatijwe na Gitwaza mu mugezi wa Yorudani muri Israel
Cabra yabatijwe na Gitwaza mu mugezi wa Yorudani muri Israel

Cobra avuga ko n’ubwo yakijijwe atareka gukora “business” y’akabari gacuruzwamo inzoga n’utubyiniro kuko ari byo bimutunze kandi icy’ingenzi ari uko akora neza.

Agira ati “(Imana) Nibona ko bitagenda neza izampindurira akazi. Nshimisha Imana nkareka amafuti. (Abamvuga nabi) sibo bandemye, imva yabo ni iyabo iyanjye ni iyanjye, mfite uko nsabana n’Imana yanjye.”

Ubuzima bwo mu bwana bwatumye atekereza cyane

Cobra wavutse mu mwaka wa 1959, yabuze nyina umubyara ubwo yari afite imyaka itatu y’amavuko gusa,ubwo Abatutsi bicwaga abandi bagahunga.

Avuga ko yabayeho mu buzima bubi, bwakubitiragaho kuba atarigeze abona urukundo rw’umubyeyi.

Ati “Nababajwe cyane no kuba narabuze umubyeyi wanjye mama umbyara nkiri muto sinigeze mumenya, ntabwo natese nk’abandi bana.”

Akomeza avuga ko ubuzima yabayeho bwatumye amenya gushakisha no gukora, kugeza n’ubwo yageze muri Congo (DRC).

Avuga ko ubwo yari ariyo yacuruje zahabu bamwe bagapfa nyamara we akabaho agakomeza gukora ubucuruzi. Yagiye no gukorera mu Burundi, Uganda, Kenya n’ahandi.

Uko yakoraga ibyo byose ngo niko yakomezaga gukunda umuziki no gushaka kuwinjiramo n’umutima we wose ndetse atangira kuwugira ubucuruzi.

Cobra ngo akunda umuziki cyane. Aha yarimo avangavanga umuziki (Photo Internet)
Cobra ngo akunda umuziki cyane. Aha yarimo avangavanga umuziki (Photo Internet)

Cobra avuga ko aho agereye mu Rwanda ahungutse muri 1994 ari bwo yahise ashinga Cadillac, akabyiniro kari kazwi mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Kugira ngo ubu bucuruzi buguhire bisaba kwita ku bakiriya, kutabasuzugura, kubaha umuziki mwiza usohoka neza kandi ukabaha serivisi yo hejuru.”

Umuziki akunda awubona ate muri iki gihe?

Cobra wemeza ko ari umubyinnyi ukomeye wa Rock na Salsa, avuga ko akunda umuziki wa Blues, Func, Rock na Reggae.

Ahamya ko yabaye Dj ariko akaba nta gicurangisho acuranga by’umwuga n’ubwo hafi ya byose agerageza kubicuranga.

Cobra akomeza avuga ko umuziki w’iki gihe usa nk’utariho kuko usanga utaryoshye, utanafite ubutumwa utanga.

Ati “Umuziki w’ubu ntaho uhuriye n’uwa kera, ntaho bihuriye. Ni nko kuvuga umuntu ubona n’utabona, umuziki w’ubu rwose sinywukunda.”

Cobra ni umwe mu bafite ibikoresho bigezweho bitegura kandi bigakoreshwa mu bitaramo bikomeye. Amaze kwifashishwa kenshi mu bitaramo mu bihugu bitandukanye birimo, u Rwanda, Zambia, Burundi, Uganda, Sudani n’ahandi.

Avuga ko abahanga mu gukora ibijyanye n’irangururamajwi abakura mu Budage. Gusa ubu ngo akoresha abo muri Senegal kuko mu Rwanda ntabahari.

Cobra afite umugore n’abana 5, abakobwa 4 n’umuhungu 1. Abahererezi ni impanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

akabi gasekwa nkakeza, ndumiwe pe!!! Bamubatirize muri Nyabarongo niho hafi kuko mbona isa na jorodan amatike ayashingemo utundi tubari gukizwa bizamugora

Eric yanditse ku itariki ya: 30-10-2017  →  Musubize

ndumiwe koko

JR yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

Cobla plze imyemerere yawe ndumva ihabanye ni iyabandi kuko niba Imana wita ko ari iyawe itandukanye ni Imana twemera kuko

Kibonke yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

Tujye twitondera imyemerere yacu.Kuko usanga abantu bafite imyemerere ivuguruzanya,nyamara bose bakiyita ko "BAKIJIJWE".Urugero,uyu COBRA aravuga ati:"nyuma yo gukizwa nagarutse mu Rwanda Imana inkuramo imyaku yose yari indimo, iha imigisha ishoramari ryange maze akabyiniro kanjye n’akabari birushaho kwinjiza amafaranga".
Bitandukanye n’ibyo abiyita ABAROKORE bavuga.Kuko bo bavuga ko INZOGA ari icyaha.Biranantangaje cyane kubona GITWAZA abatiza umuntu ucuruza Inzoga kandi nawe yigisha ko INZOGA ari icyaha.Bigaragaza ko icyo yishakira ari uko COBRA amuha icyacumi.This is Hypocrisy!!Kubatizwa muli JORDAN River,sibyo byerekana ko ubaye umukristu nyakuri.Ikindi kandi,gukora Business ugakira,sibyo byerekana ko wabaye umukristu nyakuri.Hari ibintu byinshi imana idusaba,abiyita Abakristu badakora.Urugero,YESU yasize adusabye gukora UMURIMO wo kubwiriza (Yohana 14:12).Nyamara abawukora ni abahamya ba Yehova gusa.

KAGABO Samuel yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

uyu Samuel wiyise ko Qbahamya aribo bakora umurimo Imana irikure yawe cyane’ntabwo Imana izabaza amadini.never

dura yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka