CNLG yavuze ko Idamange agomba gukurikiranwa n’ubutabera kubera ibyaha akekwaho

Nyuma y’itabwa muri yombi rya Idamange Iryamugwiza Yvonne kuri uyu wa mbere tariki 15 Gashyantare 2021, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana yasobanuye ibyo amategeko ateganyiriza uwo mugore w’imyaka 42.

Dr Jean Damascène Bizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG
Dr Jean Damascène Bizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Ibi Dr Bizimana yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa RBA mu kiganiro cyitwa ’Imboni Musesenguzi’, cyari cyatumiwemo bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’umunyamategeko wavuze ko izo mbuga na zo zifatwa nk’uruhame.

Dr Bizimana yasobanuye ingingo ya 204 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, avuga ko umuntu wese ukoresha imvugo mu ruhame, inyandiko z’ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose bimanitswe, bitanzwe biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bitangajwe mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose (na Youtube muri ubu buryo ngo irimo).

Uwangisha abaturage ubutegetsi buriho, uteza imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo cyangwa uteza imidugararo mu baturage muri Repubulika y’u Rwanda, iyo ahamwe n’ibyo byaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10-15.

Dr Bizimana yibukije ko n’Itegeko ry’Ingengabitekerezo ya Jenoside hamwe n’ibyaha bifitanye isano na yo, ribuza igikorwa cyose gikorewe mu ruhame yaba mu bikorwa, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa mu bundi buryo, biganisha ku gupfobya no guhakana Jenoside.

Yongeyeho ko ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside harimo ibyo gupfobya, guhakana no guha ishingiro Jenoside, ndetse no gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru ajyanye na Jenoside, kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside, gusenya, konona no gutesha agaciro urwibutso cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside.

Ati "Mpagarariye n’aha, uwo mudamu Idamange mu magambo ye yavuze ko imibiri y’abazize Jenoside ari nk’ibicuruzwa bibyara amadevize, aha murumva rwose ko harimo imvugo yo gutesha agaciro urwibutso cyangwa se ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside".

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG yavuze ko Itegeko Nshinga rivuga ko imibiri y’abazize Jenoside ikwiye icyubahiro n’agaciro kurusha abakiriho, asaba inzego z’ubutabera gukurikirana Idamange.

Umunyamategeko Jean Paul Ibambe we yahereye ku ngingo ya 38 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, avuga ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no gutangaza amakuru bitagomba kubangamira umudendezo n’uburenganzira bw’undi muntu.

Ibambe yavuze ko iyo ngingo ya 38 y’Itegeko Nshinga ivuga ko amategeko ateganya uburyo ubwo burenganzira bwubahirizwa, ariko amenshi muri ayo mategeko akaba yaragiyeho imbuga nkoranyambaga zitarakoreshwa nk’uko zikoreshwa muri iki gihe.

Ati "Abantu bibeshya ko ushobora gukorera ikintu ku mbuga nkoranyambaga ntube wabihanirwa, ariko mu by’ukuri Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rivuga ko ikintu gikorewe ku mbuga nkoranyambaga na cyo cyitwa uruhame".

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Idamange Iryamugwiza Yvone afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Idamange yatawe muri yombi nyuma y’uko yari amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri YouTube avuga amagambo benshi bamaganiye kure bamushinja gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guharabika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Nyuma y’Itangazo rya RIB rivuga ko Idamange yafashwe agafungwa, Polisi y’u Rwanda na yo yakomeje ivuga ko uwo mugore akurikiranyweho ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kwigomeka ku nzego z’umutekano no gukomeretsa umwe mu bashinzwe umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuntu wese utifuriza abanyarwanda amahoro, nawe ntibizamugwa neza!

Alias yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka