CNLG yatunze agatoki abava mu gihugu mu gihe cy’icyunamo
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba abantu bose bafata gahunda zo guhunga igihugu kuko kigeze mu gihe cy’icyunamo, kumva ko iyo gahunda ibareba bose. Ikabasaba gutangira kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu kwibuka.
Ingeri zitandukanye ziganjemi abanyamahanga, urubyiruko n’abakire bari mu bava mu gihugu iyo icyunamo gitangiye kuko akenshi batabona ubwisanzure mu kwidagadura mu minsi irindwi ikurikira, nk’uko bitangazwa na Perezida wa CNLG, Jean de Dieu Mucyo.
Avuga ko byagiye bigaragara kuva mu bihe bishize ko hari abantu bumva ko gahudna zo kwibuka zitabareba, bagahitamo kuzitarura bakazagaruka birangiye.
Agira ti: “Byagiye bigaragara ko cyane hari abanyamahanga bakunda kugenda, harimo urubyiruko rukunda kugenda mu bihugu twegeranye ariko hakaza n’abanyamafaranga bakunda kugenda. Si benshi.
Ariko twifuza ko abantu twese twaba turi kumwe n’abanyamahanga bavuga ngo imihango ibera mu Kinyarwanda tukabasobanurira”.
Mucyo yabitangaje mu kiganiro yageneraga abanyeshuri baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye, kuri uyu wa Gatatu tariki 03/04/2013, ikiganiro cyateguwe n’umuryango Never Again Rwanda.
Iyi ngingo yateye impaka zitari nke, bamwe bemezaga ko ari uruhare rw’Abanyarwanda mu gutegura icyunamo neza ku buryo buri wese yakwifuza kukitabira, ndetse bakanasobanurira abo banyamahanga n’abandi bashaka kugenda akamaro ko kwifatanya mu cyunamo.

Abandi batangazaga umuntu adashobora guhita yemeza impamvu ituma bagenda mu gihe nta bushakashatsi burakorwa bugaragaza byibura zimwe mu mpamvu zituma bagenda. Ibi bigasa n’ibyatangajwe n’umwe mu banyamahanga wari witabiriye ibyo biganiro.
Dr. Ulrike Maenner, uhagarariye umuryango w’Abadage GIZ mu Rwanda ari nawo wateye inkunga iki gikorwa, yatangaje ko nk’Abadage bo bumva bagifite ipfunwe ry’ibyo igihugu cyabo cyakoze mu ntambara ya kabiri y’isi.
Yavuze ko kugeza ubu mu gihugu cyabo hakiri amashyirahamwe aharanira kurwanya Jenoside, ndetse bakanishimira urubyiruko rw’u Rwanda rukora ibikorwa byo kwamagana Jenoside nka Never Again cyangwa urugendo rwa Walk to Remember.
Kuri iyi nshuro ya 19 u Rwada rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda barasabwa kwirinda amagambo asesereza, kwitabira ibikorwa byo kwibuka bizabera ku rwego rw’umudugudu no gufasha abacika cumu bashobora kugira ibibazo by’ihungabana.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Jye ndumva iyi nkuru nta cyo itwungura. Yakabaye avuga ati ndashishikariza abarokotse n’abatararokotse kumva ko igikorwa kireba abanyagihugu bose aho kwikoma abafite ubwisanzure bwa free movement.Ahubwo hakigwa ingamba zituma n’abo akeka ko batisanga mu cyunamo bisangamo nk’abanyarwanda burya ugenda hari impamvu. Nta wajya hanze y’igihugu agiye gupfusha FRW ye ubusa. Ahubwo bazige impamvu hari abagenda byigweho bikosorwe. Hafatwe ingamba zibanisha abanyarwanda nta kumva ngo kanaka buriya ajyanywe n’iki cyangwa iki byaba ari ingenga .... Gusa jye ndihanganisha ababuze ababo kandi twese tugomba kwibuka twiyubaka, ubuzima ntibuba buhagaze.
Ok byabayeho ariko bigomba kuragira guta igihe icyobita akamanyu kumutsima
Inkundarubyino nizo zisuhuka kuko n’ubusanzwe nta musaruro ziba zitanga mu gihugu.
abahunga bazagera aho babireke kuko kwibuka abanyarwanda bamaze kubyiyunvamo ni benshi,mbere byaharirwaga abarokotse gusa,ariko ubu byarahindutse
abavuga ko igihugu cyabaye prison ntibasomye neza, abatungwa agatoki ni abagenda ku mpamvu zitari iza akazi bagiye gushaka ahandi bishimishiriza. naho ku kazi byo birumvikana ko ari inshingano. Ikindi niba warifuje mu Rwanda ugomba no kubaha ibyaho byose. bbaho ko wajya gusura umuntu igihe cyo gusenga ugafungura radio ugaceza cg uritonda ukubaha ko uri iwabandi!
None se imipaka bagiye kuyifunga? Oya ntibayifunge kuko ntahataraguye abatutsi, nshobora kutibukira mu Rwanda nkibukira mu gihugu duturanye bitewe na gahunda nari mfiteyo. naho ibyo byaba ari umunyururu mu yindi. Kwibuka neza ni ugukora kugira ngo TWIGIRE. Nitudakora se CNLG izaduha azadutunga muri kiriya gihe? Cyangwa igihombo tuzagira izacyishyura. Twibuke twiyubaka. Kandi mufashe hasi iterabwoba, ubu abantu bose batangiye kugira ubwoba no kwibombarika. Murakanyaga iminsi, abandi nabo bakanyage ibitekerezo byabo. Tuzibukira mu midugudu di!!! Duhe icyunamo isura gikwiriye duha agaciro abagiye tukibakeneye!
Uyu ngo ni Kavuna arigaragaje pee!!! nkunda ko mumenya uburenganzira bwanyu ariko kandi mumenye ko n’abazize jenoside bari babukeneye, kuki se banjya mu mahanga ar’uko tugiye kwibuka?? baba bibutse ibyaha baba barakoze bikababuz’amahoro nkuko KAYINI byamugendekeye amaze kwica ABELI.Erega mureke twikorere umusaraba hamwe kuko ishyano ryaraguye kandi tugomba kuryemera tukavuga ati:NEVER AGAIN
Uyu ngo ni Kavuna arigaragaje pee!!! nkunda ko mumenya uburenganzira bwanyu ariko kandi mumenye ko n’abazize jenoside bari babukeneye, kuki se banjya mu mahanga ar’uko tugiye kwibuka?? baba bibutse ibyaha baba barakoze bikababuz’amahoro nkuko KAYINI byamugendekeye amaze kwica ABELI.Erega mureke twikorere umusaraba hamwe kuko ishyano ryaraguye kandi tugomba kuryemera tukavuga ati:NEVER AGAIN
Ayiweee,ubwose disi wababwo urumunyamahanga wavuga utyo k’u Rwanda ari prison,oya mama humura.Ahubwo u Rwanda nigicumbi cyumuco,n’Urukundo n’Ikinyabupfura,aho impfura zarwo zifatana mumugongo iyo zitewe nibyago nka Jenocide zigahumurizanya,zaba mumahoro zigahoberana zinezerewe nituze zigakomeza kwigira zitezimbere zikizamurira igihugu.
Sigaho rero kudukamira mukitoze,kandi twarihaye!!Yemwe bene mama,nukuri nimureke duhurire hamwe twibuke,twigira,duhumurize abacu,dufatane mumugongo,twirinde ikindi cyuho,murakoze.
By’ukuri koko ibyo mucyo avuga nibyo. Biradukwiye nk’abanyarwanda twese ngo dufatane mu mugongo twese hamwe. Nta mpamvu yo gusiga urwawe rushya ukajya kuzimya urw’abandi. Twese biratureba kandi byukuri nta wakwirengagiza ibyabaye mu rwanda.
ariko noneho Rwanda uranze ubaye prison koko !!!!!!!!! mujye mumenya uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwo kwishyira ukizana. Mubure gukora muririrwa mucunga abigira mumirimo ngo barabacitseeeeeeee!!!!!!!!!!!