Clubs z’Ubumwe n’Ubwiyunge zafashije urubyiruko guca ukubiri n’ikinyoma

Urubyiruko rutari mu mashuri mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge ruratangaza ko Clubs z’Ubumwe n’Ubwiyunge ruhuriramo zirufasha kungurana ibitekerezo ku mateka yaranze u Rwanda no gufatanyiriza hamwe gushaka ibisubizo by’ibibazo ruhura na byo.

Urubyiruko rwa Rwezamenyo rwifuza ko abarushinzwe barushaho kwita ku mahuriro yabo
Urubyiruko rwa Rwezamenyo rwifuza ko abarushinzwe barushaho kwita ku mahuriro yabo

Urwo rubyiruko ariko runasaba ko Clubs z’Ubumwe n’Ubwiyunge zarushaho kwitabwaho kuko ngo usanga hamwe na hamwe abayobozi baziha umwanya muto, mu gihe urubyiruko rugaragaza inyota yo gusobanukirwa byimbitse amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bimwe mu byo urubyiruko rukora mu kwiteza imbere mu ma Clubs ruhuriramo harimo ibikorwa by’ubworozi bw’amatungo magufi mu Karere ka Rwamagana ho rukaba rwaratangije umushinga w’ubworozi bw’amafi muri Kareremba mu Kiyaga cya Muhazi.

Ndahayo Samuel ahagarariye Club y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Kagari k’Akabare mu Murenge wa Musha. Avuga ko ikigambiriwe ari ukwiteza imbere ariko bakanagira ibyo bakora bibahuriza hamwe kugira ngo baganire ku bibazo bahura na byo n’uko byakemuka hagamijwe kubaka ubumwe hagati yabo.

Ndahayo avuga ko Clubs z'Ubumwe n'Ubwiyunge zibafasha kwiteza imbere
Ndahayo avuga ko Clubs z’Ubumwe n’Ubwiyunge zibafasha kwiteza imbere

Agira ati, “Kwibumbira hamwe byatumye abaterankunga badufasha ubu tworoye ingurube kandi twatangiye ibikorwa byo kororera amafi muri kareremba mu kiyaga cya Muhazi ubundi cyapfaga ubusa”.

“Urubyiruko rwacu kandi hamwe ruraganira ku byateza igihugu imbere, hagamijwe kurwanya amacakubiri kuko yagize uruhare mu gutuma igihugu cyacu gisenyuka, ubu turaganira uko twarushaho kugisana ntawe usigaye nta kurebanaho ngo uyu ameze atya, akomoka aha, asa uku”.

Mugenzi we wo mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Rwezamenyo witwa Nduwimana Abdul Hakim avuga ko binyuze mu myidagaduro urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rubasha kuganira ku bibazo rufite mu iterambere ndetse no mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Agira ati, “Twebwe ibikorwa byacu tubinyuza mu myidagaduro kuko niho tubasha gutangira ubutumwa bwa “Ndi Umunyarwanda” burinda urubyiruko gushigukira ibyo hanze no guta umuco, bituma kandi twegerana nta vangura nta kurebanaho cyangwa kwishishanya.”

Mujawimana Ariane w’imyaka 20 avuka mu Murenge wa Musha, akaba agaragaza ko urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari byinshi rwungukira mu kwibumbira mu mahuriro atandukanye kuko birufasha gusangira ibitekerezo no kwigira kuri bagenzi babo, ariko hari ibyo rutaramenya bityo ko rukeneye abarwitaho by’umwihariko.

Mujawimana avuga ko bakenye ibiganiro birenze ibyo bahabwa kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka
Mujawimana avuga ko bakenye ibiganiro birenze ibyo bahabwa kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka

Agira ati, “Ibikorwa byo kwiteza imbere twarabitangiye mu ihuriro ryacu, ibiganiro na byo turabibona ariko mbona bidahagije kuko nkatwe twavutse nyuma ya Jenoside ayo mateka turayumva ntabwo tuyazi”.

“Dukeneye ibiganiro byinshi byarushaho kudusobanurira kuko iyo ubwirwa ikintu utabonye bisaba umwanya uhagije, ibyo byatuma abantu batagwa mu makossa yo gukora ibyo batazi kubera kutabisobanukirwa.”

Charles Ndinzingabo w’imyaka 24 uvuka mu Murenge wa Rwezamenyo mu Mujyi wa Kigali na we avuga ko amahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge abafasha kungurana ibitekerezo no kwiyumvanamo kurusha guhugira mu bibatesha umwanya.

Icyakora ngo igihe bahabwa cyo kuganirizwa ntigihagije kuko inzego zishinzwe kubafasha mu murenge zigira akazi kenshi.

Agira ati “Kuba muri za Clubs ni ingenzi kuko bikuraho rwa rwikekwe n’ibyo ababyeyi batubwiriraga mu miryango kuko dusobanurirwa neza amateka yaranze u Rwanda, by’umwihariko ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Yongeyeho ati “Icyakora amahuriro yacu usanga atitaweho ubanza ari ikibazo cy’inshingano nyinshi z’abadushinzwe ku murenge, kuko nk’ubu ushaka gutegura ikinamico yazenguruka utugari twose twigisha “Ndi Umunyarwanda” ntibyakoroha ngo ubone ababigufashamo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Théogène, agaragaza ko gushakira urubyiruko rutari mu mashuri icyo rwakora ari bumwe mu buryo bwo kururinda kugwa mu bishuko bya hato na hato birimo kwishora mu biyobyabwenge, ubwomanzi n’ubusambanyi bubakururira inda zitateganyijwe, kimwe ndetse no gukoresha nabi ikoranabuhanga rishobora kubashuka.

Muhoza avuga ko Clubs z'ubumwe n'ubwiyunge zigeze aho guhabwa amashimwe
Muhoza avuga ko Clubs z’ubumwe n’ubwiyunge zigeze aho guhabwa amashimwe

Agira ati, “Ikibazo ni uko tutarabasha kubonera urubyiruko rwose rutari mu mashuri icyo rukora naho ubundi gihari cyarurinda bya bibazo ruhura na byo iyo rurangariye muri za mbuga nkoranyambaga”.

“Urubyiruko rwacu ruracyari ruto ntawe utarushuka igihe cyose yarwereka ibyo rudashoboye kwikorera. Ni yo mpamvu duhamagarira abafatanyabikorwa benshi kurwitaho rukabona ibyo rukora, kandi tuzabikomeza kuko tuzi imbaraga turutezeho nk’igihugu cy’ejo hazaza”

Umukozi w’Umurenge wa Rwezamenyo ushinzwe irangamimerere, Kabera Nyiraneza Ange, avuga ko n’ubwo muri uwo murenge nta bikorwa byari byatangizwa by’amahuriro y’urubyiruko biri gutegurwa vuba bikazakuraho imbogamizi bari bafite, ibyo bikajyana no kongera ibiganiro bahabwaga kandi bakarushaho kwegerwa.

Nyiraneza avuga ko Umurenge wa Rwezamenyo uzarushaho kwita ku rubyiruko rukabona ibyo rwakora
Nyiraneza avuga ko Umurenge wa Rwezamenyo uzarushaho kwita ku rubyiruko rukabona ibyo rwakora

Agira ati, “Ntabwo twari twabitangira ariko hari abo twatangiye guhuriza hamwe mu kwiga imyuga yatuma rurangiza rukihangira imirimo, ariko hari n’urutonde twakoze turateganya gukomeza gushaka abafatanyabikorwa badufasha by’umwihariko mu kurwigisha imyunga kuko ni yo yatuma rubasha kugera ku iterambere”.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) na yo igaragaza ko ishyize imbere icyatuma urubyiruko rwunga ubumwe, ikaba yizeza gukomeza gushyira imbaraga mu buvugizi kugira ngo urubyiruko rurusheho kubona ibiganiro bituma rwunguka ubumenyi ku mateka yaranze igihugu kugira ngo ejo harwo hazarusheho kuba heza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka