Claire Akamanzi yongeye kuba Umuyobozi mukuru wa RDB

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2017 muri Village Urugwiro, yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, aho Claire Akamanzi wigeze kuba Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, yongeye gushyirwa muri uyu mwanya asimbura Francis Gatare.

Clare Akamanzi yahoze ayobora RDB , inama y'Abamin9sitiri yamusubije muri uyu mwanya
Clare Akamanzi yahoze ayobora RDB , inama y’Abamin9sitiri yamusubije muri uyu mwanya

Francis GATARE yasimbuye, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishya gishinzwe Ubucukuzi, Petrol na Gas (RWANDA MINES, PETROLEUM AND GAS BOARD), yungirijwe na Dr MUNYANGABE Emmanuel.

Iyi nama kandi yahinduriye imirimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Monique Mukarueiza, agirwa Ambassaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Zambia.

Iyi nama y’abaminisitiri kandi yanemeje iteka rya Perezida ryirukana burundu ba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda, kubera amakosa y’imyitwarire mu kazi.

Muri aba birukanywe harmo Superintendent of Police (SP) umwe, Chief Inspector of Police (CIP) bane, Inspector of Police (IP) bagera kuri 23, ba Assistant Inspector of Police (AIP) bagera kuri 38.

Yanemeje Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su-Ofisiye na ba Police Constables 132 muri Polisi y’u Rwanda, kubera amakosa y’imyitwarire mu kazi. Abo barimo Non-Commissioned Officers 65 na ba Police Constables 67.

Iyi nama yanemeje ko Prof. Manasseh MBONYE yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Siyansi n’Ikoranabuhanga (NATIONAL COUNCIL OF SCIENCE AND TECHNOLOGY) naho HABIMANA Patrick agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije.

MULINDWA Sam yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, BAGUMA Rose agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi mu Burezi (DG Education Planning).

MUSONERA Gaspard yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), MBABAZI Rosemary wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yimurirwa muri MINEACOM kuri uwo mwanya, asimbuzwa Maj. GATARAYIHA Regis wari Umuyobozi Ushinzwe ikoranabuhanga muri RDB.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mudame nimwiza arabikwiye nubwo ubuzima bwe butajya bumenyekana ubundi bwo umuntu wese wu muyobozi imyirondoro ye ninyungu muri rubanda bakamenya ubategeka uwo ariwe uko abayahe bya buri munsi,tuzi abakuru bi bihugu ndetse nabandi bayobozi bo mubihugu byateye imbere . mbere yo kujya mu myanya ikomeye nuko abaturage bagomba kumenya uwariwe. abategetsi bacu bo muri afrika bahisha ubuzima bwabo bwa buri munsi kandi sibyiza ningombwa ko abaturage bamenya uwo ariwe.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka