CICR yizera ko uburenganzira bwa muntu bwubahirijwe nta Jenoside yakongera kubaho

Umuyobozi wa CICR (International Committee of Red Cross) ku rwego rw’isi, Peter Maurer, aratangaza ko uburenganzira bwa muntu buramutse bwubahirijwe nta Jenoside nk’iyo yabonye mu Rwanda yakongera kubaho.

Maurer wari wagendereye Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, nyuma yo kuva mu rugendo rw’iminsi ine muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa kane tariki 25/04/2013, yatangaje ko umuryango ayobora nawo ushobora gukora ubuvugizi ku byo ubona bitagenda mu ntambara.

Uyu muyobozi wagendereye zimwe mu nkambi zo muri Kivu y’Amajyaruguru zicumbikiye impunzi z’intambara, yatangarije abanyamakuru ko akazi kabo ari ako kurengera batabogamye abasiviri barenganira mu ntambara.

Yagize ati: “Twizera ko kubaha amategeko mpuzamahanga y’ikiremwamuntu bishobora kuba kimwe mu byakumira Jenoside. Ibyo byaba mu gihe ibijyanye n’intamabra, amakimbirane, impfungwa n’abafashwe bugwatwe byubahirijwe twakwizera ko nta Jenoside yakongera kubaho”.

Innocent Nkurunziza, Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe mu by’imibereho myiza y’abaturage, yatangaje ko umuryango wa CICR watangiye gahunda yo kureba uburyo habaho ubufatanye bw’inzego nyinshi ku buryo amakimbirane agira ingaruka ku bantu yahagarara.

Yagize ati: “N’ubwo umuryango wabo utagira aho ubogamira ukora wigenga ariko ushobora gutanga ibitekerezo no gushyigikira no gufasha no kubona ibisubizo birambye ku bibazo nka biriya.

Ariko na none bazakomeza kwita ku bibazo biri muri kariya gace kuko bahafite bimwe mu bikorwa byabo binini ku isi nko ku rwego rwa gatanu biri hariya muri kariya gace”.

Binateganywa kandi ko ingengo y’imari ya miliyoni 60 z’amadolari ya Amerika uyu muryango wahakoreshaga ku mwaka uzayongera akagera kuri miliyoni 70.

Mu Rwanda kugeza ubu CICR imaze guhuza abana baburanye n’imiryango yabo bagera ku 20.911, hakaba n’ibindi bikorwa byinshi bijyanye n’ubutabazi bwihuse nk’ibiza cyangwa gutabara impunzi ziri mu byango.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

abaturanyi banyumviye itangazo kuriradio rwanda rirangisha umwana wabuze yitwa ahinkamiye maria tukaba twunvako ari muricroix rouge tukaba dutuye mumurenge wa kamabuye mukarere ka bug

NDAMYUMUGABE EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

CICR yaradufashije cyane, mu makambi, ndetse nanyumayaho mu guhuza abana n’imiryango yabo. sinshidikanya rero ko no muguhashya no gukumira ingengabitekerezo ya genocide bazabishobora. Ahubwo natwe abanyarwanda tuzi ububi n’ingaruka bya genocide, dufatanye na CICR ko bitazongera kubaho ukundi.

kanakuze yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Umuryango wa Croix Rouge (CICR) niwo muryango wonyine ku isi utabogama ugenderera ku mahame ukayashyihra mu bikorwa nkuko Geneva convetion yabishyizeho. Nikomereze aho tuyigirira icyizere: mu butabazi mu bihe by’intambara n’ingaruka zayo. Ingero reba muri Sylia, n’ahandi

Peter yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Izo ngendo bakora zijye zibaha ukuri ku Rwanda bareke kujya bumva amwe mu mabwire y’Inyangabirama zitagira na kimwe kiza zibona ku Rwanda..

cyomoro yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

CICR ,ntawutazi akazi yakoze mu Rwanda ariko nayo ntikajye igendera ku magambo y’abanga u Rda..bajye bigerera kuri terain nibyo byiza. hanyuma bajyane amakuru y’impamo.

bugingo yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

ntawabura gushimira CICR ku ruhare rwayo mu guhuza abana n’ababyeyi baburanye mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi mu rwanda, ndetse no kwita ku nkomere za Genocide yakorewe abatutsi kuko uruhare rwa CICR rwaragaragaye cyane ubwo yitagaga ku nkomere zari zatemaguwe n’abahutu biteye agahinda, ndetse kandi nta wabura kuyishimira kubera imikoranire myiza ya CICR-Rwanda ku bufatanye bwayo na Leta y’u rwanda mu bikorwa bitandukanye.

reba yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Nizere ko bavuga ahandi mu bihugu bitari uRwanda! Twebwe abanyarwanda twigiye ku mateka, ntituzongera kubona jenoside mu gihugu cyacu ukundi. Mwebwe muze dufatanye ahubwo duharanire ko ntahandi izaba muri Africa, ndetse no ku isi.

mukanyangezi yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

None se CICR yari irihe muri 1994 abatutsi bicwa nk’ibikoko?kuki ubu buvugizi itabukoze ngo batabarwe?bage bivugira nibyo bashoboye.

salomon yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka