Chris Eazy agiye gukorera igitaramo muri Zambia

Umuhanzi Rukundo Christian umaze kwamamara ku izina ry’ubuhanzi rya Chriss Eazy akaba n’umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo mu gihugu cya Zambia.

Chris Eazy usanzwe ubarizwa muri sosiyete ya Giti Business Group imufasha mu bikorwa mu bikorwa bye bya muzika, yatangaje aya makuru ku rubuga rwe rwa Instagram.

Yagize ati: “Mbazaniye amakuru meza, bantu bange b’I Lusaka muri Zambiya ndabaziye, nje kubaririmbira, kubataramira nzaba mpari tariki 26 Kanama 2023, ntihazagire ubura, bwira inshuti yawe ibwire izindi inshuti zayo”.

Uretse iki gitaramo Chris Eazy agiye gukorera mu mujyi wa Lusaka muri Zambiya, ku bufatanye na Ak’iwacu Event mu mpera z’uyu mwaka azajya gutaramira mu gihugu cy’u Bubiligi tariki 2 Ukuboza 2023.

Uyu musore, uretse kuririmba akaba asanzwe abifatanya no kuyobora akanatunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye byumwihariko, indirimbo z’abakobwa bakora umuziki wo guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas.

Chriss Eazy kandi yashyize hanze imyambaro yise ‘Ewuana Collection’ yakoze nyuma y’uko ayifashishije mu mashusho y’indirimbo yise ‘Inana’, abantu bakayikunda ku bwinshi.

Chris Eazy umaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo ‘Stop’ ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda baherutse gushyirwa ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Trace Awards 2023.

Ibi bihembo bizatangirwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda, Chris Eazy mu cyiciro cyihariye cyashyiriweho abahanzi b’abanyarwanda, ahatanye na Bruce Melodie, Ariel Ways, Bwiza ndetse na Keny Sol.

Ibihembo bya Trace Awards, bizabera muri BK Arena tariki 21 Ukwakira 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza kohereza amakuru , ariko se ibyo murabihemberwa?nagirango munsubize.

Valentin yanditse ku itariki ya: 15-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka