#CHOGM22: Boris Johnson arangaje imbere intumwa z’u Bwongereza zije mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ategerejwe mu Rwanda hamwe n’intumwa zije kwitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Commonwealth i Kigali.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Omar Daair uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda, yavuze ko mu ntumwa z’u Bwongereza zije mu Rwanda harimo Liz Truss, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ibiro bya Commonwealth bishinzwe iterambere, abadepite n’abahagarariye abakora mu yindi mirimo itandukanye (societé civile).

Abandi bayobozi bo mu Bwongereza bategerejwe i Kigali barimo Alok Sharma, Perezida w’Inama ya 26 y’Amashyaka, Conference of Parties (COP 26) na Lord Tariq Ahmad wa Wimbledon, Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Commonwealth.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Daair yagize ati “Birumvikana, Nyiricyubahiro Umwamikazi azaba ari kumwe natwe, kuko Igikomangoma cya Wales [Prince Charles], ari we ugomba kumuhagararira mu bubasha bwe nk’uzamusimbura ku buyobozi bwa Commonwealth.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Prince Charles, imfura mu bahungu akaba ari na we uzasimbura Umwamikazi Elizabeth II ku ngoma, mu itangazo yashyize ahagaragara, yavuze ko hamwe n’umugore we, ari na we Muyobozi wa Cornwall, ashishikajwe no kuza i Kigali agahura n’Abakuru b’Ibihugu bya Commonwealth.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya Commonwealth ibereye i Kigali, nyuma y’imyaka ine CHOGM ya 26 isubitswe ubugira kabiri kubera icyorezo cya Covid-19.

Intumwa zirenga 5.000 zirimo Abakuru b’Ibihugu 35 zatangiye kugera mu murwa mukuru w’u Rwanda, nyuma y’imyaka 13 ishize u Rwanda rwinjiye muri uyu muryango uhuza za Guverinoma z’ibihugu bikoresha Icyongereza.

Ku nsanganyamatsiko igira iti “Delivering a Common Future: Connecting, Innovating, transforming,’ inama ya CHOGM ya 26 izanzura imirimo yayo ku itariki 26 Kamena. Ugenekereje insanganyamatsiko mu Kinyarwanda ni: Gutegura ejo hazaza hahuriweho: Guhuza, Guhanga Udushya no Guhindura.
Gutangiza inama ku mugaragaro ni ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, bikazakurikirwa n’inama nyamukuru z’Abakuru b’Ibihugu zizaba guhera ku wa Gatanu tariki 24 kugeza kuri 25 Kamena.

Izo nama nyamukuru zibanzirizwa n’amahuriro ane, inama z’Abaminisitiri, ibirori n’ibindi bikorwa bibera rimwe ahantu hatandukanye.

Abakuru b’Ibihugu bya Commonwealth baje mu Rwanda kongera gushimangira indangagaciro rusange, no kwemeza ibikorwa na gahunda za politiki bigamije kuzamura imibereho y’abaturage babyo bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka