#CHOGM2022: Igikomangoma Charles w’u Bwongereza ari mu Rwanda

Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles n’umugore we Camilla, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Tariki 21 Kamena 2022, bageze mu Rwanda aho bitabiriye Inama ya CHOGM irimo kubera i Kigali.

Ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Igikomangoma Charles n’umugore we bakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Omar Daair, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Busingye Johnston, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda (RMB), Ambasaderi Yamina Karitanyi.

Muri Werurwe uyu mwaka, Prince Charles Philip Arthur George nibwo yatangaje ko ari we uzitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza (CHOGM) izabera i Kigali mu Rwanda, akaba yayitabiriye nk’umushyitsi mukuru, ndetse ahagarariye Umwamikazi Elizabeth II usanzwe ari umuyobozi wa Commonwealth.

Igikomangoma Charles yagiranye ibiganiro na Busingye Johnston, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza
Igikomangoma Charles yagiranye ibiganiro na Busingye Johnston, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

Icyo gihe yagize ati: “Njye n’umugore wanjye twishimiye ko tuzitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth i Kigali, mu Rwanda, muri Kamena.”

Igikomangoma Charles ubwo aheruka guhagararira Umwamikazi hari mu birori byabereye muri Sri Lanka mu 2013, mu gikorwa cyagaragaye nko kwitegura imirimo ye nk’uzasimbura wa nyina ku ngoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka