CHOGM: Abaturiye imihanda irimo gukorwa barasabwa kuvugurura inzu zabo

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo n’Imiturire, Dr Mérard Mpabwanamaguru, avuga ko imirimo yo kwitegura CHOGM ikomeje gukorwa amanywa n’ijoro, ariko agasaba n’abaturiye imihanda irimo gukorwa kuba bavuguruye inzu zabo.

Abaturiye imihanda irimo gukorwa barasabwa kuvugurura inzu zabo
Abaturiye imihanda irimo gukorwa barasabwa kuvugurura inzu zabo

Mu kiganiro Dr Mpabwanamaguru yahaye Televiziyo y’Igihugu ku wa Mbere tariki 06 Kamena 2022, yavuze ko imihanda yose n’ibiraro birimo gutunganywa bizakoreshwa n’ubwo hasigaye igihe gito.

Yagize ati "Harabura iminsi 13, ibikorwa bimwe na bimwe nk’ibigendanye no kubaka imihanda, gushyiramo kaburimbo, amatara, imihanda myinshi dufite yaba uwa Kacyiru (hepfo y’aho RBA ikorera) yaba uva kuri Ambasade ya Amerika uhinguka ku Kimicanga, biri mu cyiciro cyo kurangira hasigaye gushyiramo kaburimbo, bizakoreshwa, ni yo mpamvu dukora amanywa n’ijoro".

Dr Mpabwanamaguru yizeza ko ibyo bikorwaremezo bizakoreshwa bitunganyije neza, harimo amatara ku mihanda n’ubusitani bw’indabo.

Mu bizaba bikoreshwa harimo n’ikiraro cyo haruguru cya Nyabugogo (kuri Mpazi), n’ubwo kizaba kitararangira gukorwa neza, nk’uko Umuyobozi wungirije w’Umujyi yabitangaje.

Dr Mpabwanamaguru asaba ko mu gihe inzego za Leta zishishikariye kwitegura abashyitsi bazaza muri CHOGM, abaturage na bo basabwa gukora isuku, cyane cyane abaturiye imihanda irimo gukorwa.

Ati "Umuhanda iyo urimo ukorwa hari ivumbi ritumuka, hari inyubako zigenda zigaragara kubera ko twagiye twagura umuhanda, ba nyiri ibyo bikorwa na bo twagiye tuganira kugira ngo bavugurure inzu zabo, n’udafite amafaranga biroroshye cyane ko yakwisunga SACCO na banki zikamuha amafaranga kuko ya nzu iba igize agaciro".

Ku rundi ruhande, umuturage wo ku Kacyiru witwa Niyonshuti Paul, avuga ko uko umuhanda urimo guhita umara gukorwa abawuturiye na bo bahita bakora isuku yo gusiga amarangi no kuvugurura ibisenge by’inzu, bakabikingiriza ku buryo bitagaragara.

Niyonshuti yagize ati "Inzu ziri kuvugururwa ni iz’ubucuruzi ntabwo ari izituwemo, icyo ziri kuvugururwaho ni uko zimwe zari zifite ibisenge bishaje, hakaba n’utuzu tugufi, bakababwira bati ’nimuzigize hejuru mushyireho Konoshi n’urubaraza, bamwe na bamwe banasiga n’amarangi".

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali yakomeje asobanura ko hari n’ubwugamo bw’abagenzi na bwo burimo gushyirwa ku byapa aho imodoka zihagarara, buzaba burimo murandasi.

Ubu bwugamo bugera kuri 20 mu minsi iri imbere ngo buzaba burimo n’Ikoranabuhanga ryerekana imodoka iri hafi aho igeze n’umubare w’imyanya irimo, nk’uko Dr Mpabwanamaguru yakomeje abisobanura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyizako tugira isuku
Ntibyaba bisa neza dufite imihanda myiza ariko ibikorwa bikikije imihanda bisa nabi
Twaba tumez kutekera munkono nziza tukarira kumasahane atogeje. Nibyiza kugira isuku abashyitsi bazaze mugihugu gifite isuku numutekano kubakira
Nezabyo numuco dusangankwe.

Ngarukiye fidel yanditse ku itariki ya: 8-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka