CHENO irasaba aho gukorera hari ubwinyagamburiro

Dr Pierre Damien Habumuremyi, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, imidari n’impeta z’ishimwe (CHENO) arasaba ko bashakirwa aho gukorera hafite ubwinyagamburiro kuko aho bakorera ubu hadahagije.

Ibi Dr Habumuremyi yabitangarije mu muhango w’ihererekanya bubasha hagati ye na Dr Iyamuremye Augustin wayoboraga uru rwego wabaye ku wa kabiri tariki ya 10/03/2015.

Yagize ati “Urwego nk’uru rutagira aho gukorera, ni ibintu biba bitumvikana kuko uko nahabonye, ni ahantu umuntu adashobora no kubona uko ahinjira, kuhagera ni nka bimwe mu Kinyarwanda bita gusesera, kandi ikiyongereyeho ni ahantu uko tungana tudashobora kubona aho gukorera inama”.

Dr Habumuremyi arasaba ko bahabwa aho bakorera hahagije.
Dr Habumuremyi arasaba ko bahabwa aho bakorera hahagije.

Dr Habumuremyi yatangaje ko kuba uru rwego rudafite aho gukorera hafite ubwinyagamburiro bidakwiye ndetse nta n’urundi rwego rwa Leta rwakagombye gukorera ahantu nk’aha, aboneraho gusaba Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne ko yabakorera ubuvugizi kugira ngo babashe kubona aho gukorera hajyanye n’inshingano ikigo gifite.

Dr Habumuremyi kandi yasabye ko iki kigo cyakongererwa ingengo y’imari, kugira ngo ibikorwa bafite byinshi birimo cyane cyane icyo gutoza urubyiruko umuco w’ubutwari kugira ngo ruzawukurane bizabashe kugerwaho, aho yavugaga ko ubushobozi bw’igihugu n’ubwo ari buke bwasaranganywa imirimo yose ikabasha gutungana.

Dr Iyamuremye na Dr Habumuremyi bahererekanya ububasha ku buyobozi bwa CHENO.
Dr Iyamuremye na Dr Habumuremyi bahererekanya ububasha ku buyobozi bwa CHENO.

Minisitiri uwacu Julienne, yashimiye Dr Iyamuremye Augustin umuyobozi wa CHENO ucyuye igihe, anizeza ubuyobozi bw’iki kigo ubufatanye mu bikorwa byarwo bya buri munsi biyemeje.

Yabijeje kandi kubakorera ubuvugizi ku bibazo bagaragaje birimo kubona aho bakorera hafite ubwinyagamburiro, ndetse no kubashakira ingengo y’imari ihagije izabibashamo, kugira ngo inshingano zabo zizabashe kugerwaho nk’uko babyifuza.

Minisitiri Uwacu yabijeje ubufatanye mu mirimo yabo ya buri munsi ndetse n'ubuvugizi ku bibazo bafite.
Minisitiri Uwacu yabijeje ubufatanye mu mirimo yabo ya buri munsi ndetse n’ubuvugizi ku bibazo bafite.
Umuhango w'ihererekanyabubasha wari witabiriwe n'abantu benshi.
Umuhango w’ihererekanyabubasha wari witabiriwe n’abantu benshi.
Inzira igana aho CHENO ikorera.
Inzira igana aho CHENO ikorera.
CHENO ikorera hamwe n'inama y'igihugu y'abagore (CNF).
CHENO ikorera hamwe n’inama y’igihugu y’abagore (CNF).

Roger Marc Rutindukanamurego

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ihangane Damiyani ntutekereze ko hakubera nka Primature. Ejo uraba utakamba ngo Julienne agutegekesha igitugu. ntakundi byagenda the world is round. Gusa iyo mba wowe narikujya muri kaminuza nkigisha kuko ubwenge urabufite cyangwa nkikorera. Cyangwa iyo wigira hanze numva ngo ba Kikwete mubyumva kimwe barikugufasha kubona occupation. D’apres tout urambabaje. Sorry

pascal yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Let us work hard and perform well in what we are doing. But every one must know that our country is people centred government. We don’t need offices we need achievements.

edy yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Ubuse yo wongera icyo cyumba ukiri prime mnstr.muzajya mwita kubyanyu gusa.bamo kuko nuwabagamo yavukiye icyenda kdi nawe ni Dr

pat yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Ese ubundi iyo uba umugabo nka Lyambabaje wanze humiliation nk’iyo ukorewe. Wagira ngo Doctorat wabonye ni iyo mu Biryogo kabisa.

Comment un docteur comme toi accepte une telle humiliation, degradation!!!!!!!

Qui vivra verra!

lugondihene yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Hahahaaaaaa, Damien nuko uvuye muri Primature hisanzuye cyane aho byose wabirangirizaga muri office naho ubindi n’aho ni hagari humura numara kuhamenyera uzasanga ari hanini. Ubu koko aka kanya utangiye gutesha leta umutwe ngo urashaka za office nini? Mu gihe gishize ko nta na office ingana n’icyari wari ufite wabaye witonze ukamenya niba n’uwo mwanya ari uwawe koko? kandi niwumva utahakorera uzasezere. Anasitazi weeee Damien arantumye ngo akumbuye office ye!

biraguma yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Uyu muyobozi mushya nareke gutera icyokere.Ko yari Minisitiri w’intebe yakoze iki ngo akemure ibyo bibazo ariho atura uwamusimbuye?
Abonye nta gafaranga karimo none atangiye guhangayika?
Perezida Kagame yaragatoye gukorana n’abantu bakunda kwiremereza cyane.
Ese yabyihoreye akajya gushinga za kampani agacuruza agatanga akazi agatanga n’imisoro.
Ubu se Dr Iyamuremye Augustin ntiyakoreye muri ibyo biro kandi agatanga umusaruro! Mujye mugira ikinyabupfura nabyo birafasha mu buzima.

Fungaroho yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka