CG Rtd Gasana arasubira mu rukiko aburana ubujurire

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2023, CG Rtd, Emmanuel Gasana, wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, aragera mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare kugira ngo aburane ubujurire ku cyemezo yafatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ni urubanza rutegerejwe I saa tatu z’igitondo nabwo rukaza kuba nta munyamakuru wemerewe gufata amajwi n’amashusho mu cyumba cy’iburanisha kuko nta wabisabye.

CG Rtd Gasana, aregwa ibyaha bibiri ari byo gusaba no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite, ibyaha yaburanye ahakana.

Kuwa 15 Ugushyingo 2023, ni bwo urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, rwafashe icyemezo cy’uko CG (Rtd) Gasana aburana afunze kubera ko ngo aramutse afunguwe yabangamira iperereza rigikorwa kubera ko ari umuntu wabaye umusirikare mukuru ndetse n’umupolisi ufite ipeti risumba ayandi byongeye akaba afite ubunararibonye n’ubumenyi mu kuyobora iperereza.

Ikindi ni uko ingwate yari yatanzwe irenga miliyoni 300, itemewe kuko ngo hataboneka ingwate yakwishingira umuntu uri ku rwego nk’urwe.

Nyamara we (CG Rtd Gasana), yari yasabye urukiko kumurekura by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi amaranye imyaka irindwi (7) kugira ngo yitabweho n’abaganga ndetse ko nk’umuntu wakoreye Igihugu kuva ku rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse n’indi mirimo yagiye ashingwa kugeza ubwo akurikiranywe imbere y’ubutabera, atatoroka kuko byaba ari nko kwiha igihano cyo kutanezerwa mu mahoro yaharaniye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka