CG Namuhoranye yakiriye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Sierra Leone
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Sierra Leone, Maj Gen (Rtd) David Tamba.
Nk’uko bigaragara ku rubuga X, rwa Polisi y’u Rwanda, ubutumwa yahashyize nuko abayobozi bombi, baganiriye ku bufatanye mu bikorwa bitandukanye bya Polisi harimo guhererekanya integanyanyigisho mu kubaka ubushobozi.
Mu butumwa Polisi yashyize hanze, buvuga ko Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Namuhoranye, yakiriye Maj Gen (Rtd) David Tamba, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Sierra Leone, ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024.
Kuva kuwa 27 Kanama 2024, Minisitiri Maj Gen (Rtd), ari mu Rwanda aho ari kugira ibikorwa bitandukanye birebana no kwiga uko ibikorwa by’imitekano bikorwa mu buryo bunyuranye.
Muri uru ruzinduko arimo kugirira mu Rwanda, Minisitri Tamba yasuye Igororero rya Nyanza, akaba ari uruzinduko rwari rugamije kumenya uko mu Rwanda bagorora no kureba abafungwa babo bohorejwe na Loni bahagororerwa baturutse muri Sierra Leone, yari akeneye kumenya imibereho yabo kubw’amasezerano U Rwanda rwagiranye na Loni ko baharangiriza ibihano.
Abo bagororwa baje ari umunani (08), batatu (03) bahawe imbabazi na Perezida w’icyo gihugu barataha, undi umwe yaje gupfa atarasoza ibihano, none kuri ubu bakaba basigaye ari bane barigukora ibihano byabo.
Aba bane basabye Minisitiri wabo Tamba, ko yabavuganira nabo bagahabwa imbabazi bakarekurwa, bamuhamiriza ko bahindutse ndetse bakosotse.
Mu biganiro bagiranye na Minisitiri Tamba, bashimye Leta y’u Rwanda uburyo ibitaho mu buzima bwa buri munsi, ko ntacyo babura kuko uburenganzira bwabo babuhabwa uko bikwiriye, ko ntawe urenganywa cyangwa ngo yimwe serivisi iyariyo yose, bavuga ko byari bikwiriye ko ariho baza kuko ari igihugu giha agaciro ikiremwamuntu muri rusange ko ntahandi wabona muri Afurika bari kwitabwaho nkuko bitaweho.
Minisitiri Tamba yabwiye abo banyamahanga bagororerwa mu Igororero rya Nyanza, ko icyamugenzaga ari ugutsura umubano hagati y’ibihugu byombi hagati ya Minisiteri zombi z’umutekano cyane cyane mu mikoranire mubyo kubaka ubushobozi bw’abakozi binyuze mu mahugurwa hagati ya Polisi n’urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, kuko yasanze hari byinshi u Rwanda rwateyemo imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|