CESTRAR irasaba ko ikigega cyo kuzahura ubukungu cyafasha abakozi bagizweho ingaruka na COVID-19

Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda, (CESTRAR), rurashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cyo kuzahura ubukungu (Recovery Fund), rugasaba ko icyo kigega cyafasha n’abakozi bazahajwe bikomeye na COVID-19 cyane cyane abatakaje umurimo.

Bamwe mu bakozi bazahajwe na Covid-19
Bamwe mu bakozi bazahajwe na Covid-19

Binyuze mu butumwa bujyanye n’umunsi mpuzamahanga w’umurimo wizihizwa tariki ya 1 Gicurasi buri mwaka, CESTRAR yavuze ko uwo ari umunsi wibutsa uburyo abakozi baharaniye uburenganzira bwabo ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, n’abandi bagikomeza kuzira guhagararira no kuvuganira bagenzi babo, guhohoterwa ndetse bamwe bakanirukanwa mu kazi hirengagijwe amategeko abarengera.

Nk’uko byagenze mu mwaka ushize, CESTRAR kwizihiza umunsi mukuru w’umurimo byongeye gusanga u Rwanda n’isi yose mu bihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cya CORONA VIRUS.

CESTRAR ivuga ko bigatuma abakozi, Leta n’abakoresha badashobora guhurira hamwe ngo bizihize uwo munsi neza nk’uko byari bisanzwe.

CESTRA yaboneyeho umwanya wo gushimira Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa ku ngamba zikomeje gufatwa zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 harimo no gutanga inkingo ku baturage.

Ubutumwa bwa CESTRAR buvuga ko ibi n’ubwo bigira ingaruka ku bukungu n’umurimo, biratanga icyizere cyo kuzahashya iki cyorezo, ubuzima n’imibereho myiza bikaba bishobora kuzagerwaho mu gihe cya vuba.

CESTRAR ikomeza igira iti “Dufashe uyu mwanya kandi ngo dushimire byimazeyo abakozi bagenzi bacu bari imbere ku rugamba (Front line workers) rwo guhangana n’iki cyorezo no kwita ku barwayi, hatirengagijwe ko na bo bashobora kugira ibyago byo kwandura COVID 19”.

Ishima kandi ko bashyizwe imbere mu bagomba kubona urukingo ariko ikanasaba ko harebwa uburyo bagenerwa ishimwe haherewe cyane cyane ku bakozi bakora mu bigo byihariye byo kuvura indwara ya COVID-19.

CESTRAR kandi ivuga ko ishima cyane gahunda ya Leta yo guhanga imirimo mishya buri mwaka, ariko igasanga hakwiye no gushyirwaho uburyo bwo kugenzura no gukurikirana uko iyo mirimo ikorwa, icyo imariye abayikora n’igihugu muri rusange mu kuzahura ubukungu n’imibereho myiza y’abakozi, hadashingiwe gusa ku mibare y’imirimo yahanzwe buri mwaka.

CESTRAR ivuga ko ikomeje gusaba ko Iteka rya Minisitiri rigena umushahara fatizo (Minimum wage) ritangazwa mu gihe cya vuba, bityo hakamenyekana umushahara udashobora kugibwa munsi hagamijwe kurengera imibereho myiza y’abakozi.

Ubutumwa bwa CESTRAR buvuga ko muri ibi bihe u Rwanda rwugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, hari abakozi batakaje ubuzima, abandi bakandura indwara ya COVID-19 mu gihe bari mu kazi ko kurengera ubuzima bw’aband.

CESTRAR iti “Abo bose turabazirikana kandi tugomba kubaha icyubahiro kibakwiriye”.

Ubuzima n’umutekano ku kazi ni Uburenganzira bw’ibanze, CESTRAR igasaba ko kurengera ubuzima bw’abakozi ku kazi bishyirwamo imbaraga, amategeko akubahirizwa, abakozi bagahabwa ibikoresho bya ngombwa kandi bihagije byo kubarinda. Abagenzuzi b’umurimo n’izindi nzego bagafasha gukurikirana uko byubahirizwa buri gihe, ariko by’umwihariko muri ibi bihe bya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka