CESTRAR irasaba ko abakozi bagira inyungu ku misanzu batanga mu bwiteganyirize
Impuzamasendika y’abakozi yitwa CESTRAR iravuga ko hakwiye kujyaho uburyo abakozi babona inyungu igaragara ku bikorwa byunguka kandi by’akamaro Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’abakozi ishoramo imisanzu yabo.
Umunyamabanga wungirije wa CESTRAR mu Rwanda, bwana Biraboneye Africain agira ati “Turasaba ko niba imisanzu y’abakozi ikoreshwa mu kubaka amazu, hakwiye kubakwa ayo abo bakozi batanga imisanzu babasha kwigondera kuko ayubakwa iki gihe ari amazu ahanitse abashwa gusa n’ibikomerezwa.”; nk’uko bigaragara mu itangazo CESTRAR yasohoye ku munsi w’abakozi.
Muri iryo tangazo kandi CESTRAR ivuga ko bigaragara ko abakozi batagira inyungu na busa ku bikoreshwa amafaranga batanga mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB.

Umunyamabanga mukuru wa CESTRAR kandi yemeza ko mu cyiciro cy’abakozi bajya mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ibibazo bikomeye bishingiye cyane cyane ku kuba amafaranga bahabwa iyo bari mu zabukuru atagendanye n’ibiciro biri ku isoko iki gihe, kandi bo baba baratanze imisanzu ifite agaciro kanini ku isoko igihe bakoraga.
Ku bwa CESTRAR, uburyo abakozi bagerwaho n’inyungu iva mu misanzu baba baratanze mu kwiteganyiriza bukwiye guhinduka, inyungu zikagera ku baba batanze imisanzu yabo ngo ibikorwa zivamo bishyirweho.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|