Centre ‘Inshuti Zacu’ yagaruriye icyizere cy’ubuzima abana bafite ubumuga

Ku munsi mpuzamahanga w’Umwana w’umunyafurika, abana bafite ubumuga bitabwaho n’ikigo cy’Ababikira cyitwa Inshuti Zacu giherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, abana bitabwaho n’icyo kigo bagaragaje ko ubumuga atari imbogamizi ikwiye gutuma abantu babafata nk’abadashoboye.

Babigaragaje babinyujije mu dukino, mu ndirimbo no mu butumwa bagejeje ku bitabiriye ibyo birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’umunyafurika.

Abo bana bigaragara ko bari babukereye mu myambaro isa y’icyatsi kibisi n’umukara, basusurukije abitabiriye ibirori, ababyitabiriye batangazwa n’ubuhanga ndetse n’ubushobozi abo bana bagaragaje.

Benshi mu bafashe ijambo bavuye aho biyemeje kugaragaza uruhare rwabo mu gukorera ubuvugizi abana bakivutswa uburenganzira bwabo haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi.

Buri mwaka, umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana wizihizwa mu rwego rwo kongera kureba uburyo umwana yarushaho kwitabwaho no gutezwa imbere haba mu burezi, mu mutekano, no mu buryo bw’imibereho.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi mu Karere ka Kicukiro byabereye mu Murenge wa Gahanga mu kigo cyitwa ‘Inshuti Zacu’ cyita ku bana bafite ubumuga butandukanye harimo nk’ubw’ingingo ndetse n’abafite ubumuga buzwi nka ‘Autism’ bwangiza imitekerereze y’umwana n’imikorere ye, bikamugora kuvugana n’abandi.

Icyo kigo kuri ubu cyita ku bana n’urubyiruko 79. Bigishwa kugira isuku, gusoma, kwandika, kubara, kuvuga, n’ibindi.

Icyo kigo kandi gikorana n’ababyeyi ndetse n’abandi barera abo bana, kikabashishikariza kubitaho no kutabaha akato.

Muri ibyo birori kandi, hafunguwe ku mugaragaro ikigo kizafasha abana n’urubyiruko bafite bene ibyo bibazo by’ubumuga, kikaba cyaruzuye gitwaye Miliyoni 125 z’Amafaranga y’u Rwanda. Icyo kigo cyahawe n’impano y’imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 28 z’Amafaranga y’u Rwanda, iyo modoka ikazafasha mu gutwara abana bava iwabo baza ku kigo cyangwa mu gehe bagiye kwa muganga kwivuza.

Umubikira witwa Dative Nikuze ukuriye umuryango w’ababikira b’Inshuti z’Abakene ukorera mu Murenge wa Gahanga, ari na bob a nyiri icyo kigo cyitwa ‘Inshuti Zacu’ avuga ko muri uwo Murenge wa Gahanga muri uyu mwaka babaruye abana 410 bafite ubumuga. Ni mu gihe nyamara ikigo gifite ubushobozi bwo kwakira abana 79 bonyine.

Nikuze avuga ko bazagerageza kongera umubare no gukora ibishoboka bakita ku bo bashoboye, kuko abana ari impano y’Imana.

Ati “Dufite inshingano zo kubitaho nk’ababyeyi babo n’imiryango, kandi tutabavanguye.”

Dative Nikuze ukuriye umuryango w'ababikira b'Inshuti z'Abakene
Dative Nikuze ukuriye umuryango w’ababikira b’Inshuti z’Abakene

Umuryango, Hope and Homes for Children, ni wo wateye inkunga ibyo bikorwa byo kubaka ikigo no kugura iyo modoka. Uwo muryango uvuga ko wabikoze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego zawo zo gufasha abana kubaho mu buzima bwiza.

Innocent Habimfura uyobora uwo muryango Hope and Homes for Children mu Rwanda, yavuze ko ibyo bikorwa byo guteza imbere abana bitagerwaho hatabonetse abafatanyabikorwa bakurikirana umunsi ku munsi imibereho y’abo bana.

Ati “Nta mwana ukwiye gusigara inyuma. Ni impano y’Imana. Hope and Homes for Children twiyemeje kugira uruhare mu gufasha abana kuba mu miryango, ibi ni na byo u Rwanda rushyize imbere.”

Uwo muyobozi yavuze ko buri muntu afite inshingano zo gufasha abana kubaho neza, ababyeyi by’umwihariko bakumva ko ari bo bafite inshingano z’ibanze zo kwita ku bana babo, ubufasha buturutse ahandi bukaza ari inyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka