Centrafrique: Perezida Faustin-Archange Touadéra yemerewe kuziyamamariza manda ya gatatu

Perezida Faustin-Archange Touadéra, yatowe bwa mbere mu 2016, yongera gutorwa mu 2020, ubu yemerewe kuzongera kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2025, kuko itegeko nshinga rishya rikuraho umubare wa za manda zemewe k’Umukuru w’igihugu.

Perezida Faustin-Archange Touadéra
Perezida Faustin-Archange Touadéra

Perezida Faustin-Archange Touadéra agiye kugira uburenganzira bwo kuba yakongera gusaba abaturage ba Centrafrique kumutora mu yinda manda agakomeza kuyobora icyo gihugu mu matora ateganyijwe mu 2025.

Umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga ry’icyo gihugu wemejwe mu matora ya referendum ku bwiganze bw’amajwi buri hejuru cyane nk’uko byatangajwe n’urwego rushinzwe amatora muri icyo gihugu (Autorité nationale des élections ‘ANE’) kuri uyu wa mbere tariki 7 Kanama 2023.

Mu matora yo ku itariki 30 Nyakanga 2023, abaturage batoye ‘Yego’ ni 95,27 % mu gihe abatoye ‘Oya’ bo ari 4,73 % , ubwitabire bw’abatora bwo bwari 61,10 %, nk’uko byatangajwe na Perezida wa rw’urwego rushinzwe amatora ’ANE’, Mathias Morouba.

Iryo tegeko nshinga rishya ryo muri Centrafrique, uretse kuba rikuraho umubare ntarengwa wa za manda z’umukuru w’igihugu, rizanongera imyaka ya manda ive kuri itanu, igera kuri irindwi.

Nyuma y’uko itegeko nshinga rivuguruwe, nta yindi nzitizi izaba ikumira Perezida Faustin-Archange Touadéra ubu ufite imyaka 66 y’amavuko kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2025.

Faustin-Archange Touadéra aramutse atowe muri iyo manda itaha, yaba azamara imyaka 16 ku butegetsi, ari Perezida w’icyo gihugu gituwe n’abaturage Miliyoni 5.4.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka