Cardinal Kambanda na Mgr Vincent Harorimana bizihije isabukuru y’imyaka 31 y’Ubusaseridoti

Tariki 8 Nzeri 2021, ni umunsi w’ibyishimo kuri Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepisikopi wa Kigali na Musenyeri Vincent Harolimana Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, aho bizihiza isabukuru y’imyaka 31 bamaze bahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti na Papa Yohani Pawulo ll, ubu wagizwe Umutagatifu.

Abo Bashumba babiri bizihiza isabukuru y'imyaka 31 bahawe Isakaramentu ry'Ubusaseridoti
Abo Bashumba babiri bizihiza isabukuru y’imyaka 31 bahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti

Ni abashumba bombi bahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki 08 Nzeri 1990, ubwo Mutagatifu Papa Yohani Pawulo ll, yari mu ruzinduko mu Rwanda bahabwa iryo sakaramentu ari Abadiyakozi 31 ahitwa i Mbale mu Ntara y’Amajyepfo.

Kuri ubu, abo bashumba bombi barimo kwizihiriza ibyo byishimo by’Isabukuru y’Imyaka 31 bamaze babaye Abapadiri, i Budapest muri Hongiriya, aho bahagarariye Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukarisitiya, ryafunguwe ku mugaragaro tariki 05 Nzeri 2021 rikazasoza tariki 12 Nzeri 2021 ku nshuro ya 52.

Mu butumwa bwe bwuje ugushimira Imana, Antoine Cardinal Kambanda, yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ubutumwa yageneye abantu bose, kuri uwo munsi w’isabukuru ye.

Buragira buti “Mumfashe dushimire Imana ingabire y’Uusaserdoti nahawe kuri iyi tariki ya 8 Nzeri 1990. Ndawizihiriza mu Ikoraniro mpuzamahanga ry’Ukaristiya i Budapest. Mwese mbatuye Imana n’Umubyeyi Bikira Mariya”.

Muri iryo Koraniro Mpuzamahanga ry'Ukaristiya ku nshuro ya 52, Afurika yahagarariwe n'abashumba batanu
Muri iryo Koraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya ku nshuro ya 52, Afurika yahagarariwe n’abashumba batanu

Ni ubutumwa bwaherekejwe n’ugushimira kw’abantu banyuranye, bifuriza uwo Mushumba isabukuru nziza y’imyaka 31 y’Ubusaseridoti, aho bakomeje kumuragiza Nyagasani, bamwifuriza gukomeza gusohoza neza ubutumwa yaragijwe.

Ku rubuga rwa Arkidiyosezi ya Kigali bamwifurije isabukuru nziza mu butumwa bugira buti “Twifatanyije na Arkiyepiskopi wacu mu guhimbaza isabukuru y’imyaka 31 amaze ahawe ubupadiri na Mutagatifu papa Yohani Pawulo wa ll, tariki 8/9/1990. Nyagasani wamutoye amukomeze, mu butumwa yamushinze bwo kuyobora Umuryango w’Imana”.

Uwitwa Kwizera Fulgence ati “Umunsi mwiza Nyiricyubahiro dukunda. Imana ishimwe”.

Faustin Munyazikwiye ati “Isabukuru nziza Cardinal wacu. Nyagasani wakwitoranyirije akomeze ayobore intambwe zanyu”.

Dr Sylvestre Ntilivamunda ati “Imana Ikomeze Ibagende imbere, kandi Ibafate ukuboko ubutaretsa mu butumwa yabahaye kuri iyi si”.

Mutabazi Rafiki ati “Imana Nyiramahoro kandi Nyiramaboko igukomeze mu muhamagaro yaguhaye, kandi ikomeze ubutore bwawe kugeza kwiherezo ry’ubuzima. Imana ikwishimire mu kuragira ubushyo bwayo.”

K.Leon Fidèle ati “Amen, kandi namwe Imana yaguhisemo izagushoboze gukora neza umurimo yagushinze, werere imbuto abo yaguhaye kuragira”.

Abadiyakoni barimo Antoine Cardinal Kambanda na Mgr Harolimana Vincent ubwo bari biteguye kurambikwaho ibiganza na Mutagatifu Papa Yohani Paul ll mu 1990
Abadiyakoni barimo Antoine Cardinal Kambanda na Mgr Harolimana Vincent ubwo bari biteguye kurambikwaho ibiganza na Mutagatifu Papa Yohani Paul ll mu 1990

Théogène Nyandwi ati “Komeza inzira watangiye, wicika intege wahisemo neza, Nyagasani muri kumwe”.

Kambanda Antoine wavutse mu mwaka 1958, yatowe na Nyirubutungane Papa Faransisiko, amugira umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo ku itariki 03 Gicurasi 2013, mu kwezi k’Ugushyingo 2018 agirwa Arikiyepiskopi wa Kigali asimbuye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ku itariki 25 Ukwakira 2020 Papa Francisco amutorera kuba Cardinal.

Ni mu gihe Musenyeri Harolimana wavutse muri Nzeri 1962, yatorewe kuba Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri imbere umwaka umwe kuri Musenyeri Antoine Kambanda, aho yahawe inkoni y’ubushumba na Papa Benedigito wa XVl tariki 31 Mutarama 2012.

Antoine Cardinal Kambanda i Budapest
Antoine Cardinal Kambanda i Budapest

Mu gutanga Isakaramentu ry’ubusaseridoti ku ba Diyakoni 31 tariki 08 Nzeri 1990, abo bashumba bari kumwe kandi na Padiri Zirarushya Léopord, Déogratias Niyibizi, Emmanuel Kayumba, Diogène Bideri, Viateur Bizimana, Callixte Gakwandi, Albert Gashema, Joseph Harerimana, Etienne Kabera.

Hari kandi Wenceslas Karuta, Aimé Mategeko, Pierre Mbyariyehe, Céléstin Muhayimana, Callixte Musonera, Callixte Ndikubwimana, Polycarpe Ngendakumana, Félix Ntaganira, Jean Baptiste Ntamugabumwe, Déogratias Rwivanga, Vincent Sibomana, Bernard Ntamugabumwe, Jean Berchimas Turikubwigenge, Emmanuel Uwimana, Augustin Karikumutima n’abandi.

Mu birori byo gufungura Ikoraniro Mpuzamahanga ry'Ukaristiya ku nshuro ya 52 ribera i Budapest
Mu birori byo gufungura Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya ku nshuro ya 52 ribera i Budapest

Abepiskopi batanu baturutse muri Afurika barimo babiri bo mu Rwanda, umwe wo muri Nijeriya, undi wo muri Cameroon n’umwe wo muri Ghana, ni bo bahagarariye Kiliziya Gatolika muri Afurika mu birori byo gutangiza Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukarisitiya ryitabiriwe n’abasaga ibihumbi 200, byabereye mu mujyi wa Budapest ku ya 5 Nzeli 2021.

Bimwe mu byaranze imihango yo gufungura Ikoraniro Mpuzamahanga ry'Ukaristiya ku nshuro ya 52
Bimwe mu byaranze imihango yo gufungura Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya ku nshuro ya 52
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Vatican ihemba Cardinals 5 millions Frw buri kwezi.Cardinals nibo bitoramo umu Paapa.Byerekana ko cardinal Kambanda akomeye.Kandi ubona yicisha bugufi.Uretse ko hari abavuga ko nawe yivanga muli politike kimwe n’abandi banyamadini benshi.

bukeye yanditse ku itariki ya: 9-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka