CARAES Ndera yasabwe ibisobanuro by’ahavuye Miliyoni 819Frw yarenze ku ngengo y’Imari

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, yabajije ibitaro bya CARAES Ndera amakosa yagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, y’ubwiyongere bw’amafaranga aba yateganyijwe gukoreshwa aho bigaragarira cyane cyane mu itangwa ry’amasoko.

Abadepite mu kiganiro n'abayobozi ba CARAES Ndera
Abadepite mu kiganiro n’abayobozi ba CARAES Ndera

Depite Uwumuremyi Marie Claire agaruka ku makosa yagaragajwe n’umugenzuzi w’imari ya Leta ubwo yakoraga igenzura, yavuze ko mu bijyanye no gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko babonye ‘byakwihanganirwa’ mu mitangire y’amasoko.

Ati “Ni yo mpamvu twifuje ko mudusobanurira ku kijyanye n’amasoko 15 yagenzuwe mu yari ateganyijwe mu mwaka wa 2023-2024, afite agaciro k’asaga Miliyari 2 na Miliyoni 97 z’Amafaranga y’u Rwanda, byagaragaye ko amasoko 11 muri 15 yari ateganyijwe bingana na 73,33% muri yo yatanzwe hari amategeko atubahirijwe”.

Ikindi kibazo n’ikijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasoko afite agaciro kari hejuru y’amafaranga yari ateganyijwe mu ngengo y’Imari.

Ayo masoko yatanzwe, 8 muri yo agaragaza ikinyuranyo gihera kuri 20% kugera kuri 213%, hakaba hari n’isoko ryateguwe mu ngengo y’imari, mu kuritanga rikagira agaciro karenzeho 213%.

Ibi byose bitanga ikinyuranyo cy’arenga Miliyoni 819, Abadepite bakifuza kumenya impamvu zateye ikinyuranyo cy’amafaranga angana atyo.

Frère Charles Nkubiri, Umuyobozi w’Ibitaro bya CARAES Ndera, yavuze ko ikibazo cy’ubwiyongere bw’ingengo y’Imari bituruka ku mubare w’abarwayi wiyongera mu buryo butunguranye.

Ikinyuranyo cy’amafaranga yagiye agaragara mu yateganyijwe gukoreshwa ngo byatewe no kuba abarwayi bagana ibi bitaro, bahora biyongera umunsi ku munsi ugasanga amafaranga yo gutumiza imiti n’ibikoresho yiyongereyeho ari menshi.

Ati “Abarwayi biyongereyeho ku kigero cya 26% ndetse n’abakozi biyongereyeho 18%, kandi buri mukozi wese uje akenera n’ibikoresho byo kwifashisha. Kiriya kinyuranyo cy’ubwiyongere bw’amafaranga Abadepite batubwira ni ho cyaturutse”.

Frère Nkubiri yavuze ko mu 2023 bakiriye abarwayi ibihumbi 94, mu mwaka wakurikiyeho wa 2024 barenga ibihumbi 101.

Aha ni na ho Frere Nkubiri yasabye ko ibitaro bya CARAES Ndera byakwagurwa bikanubakwa neza ku buryo bugezweho, kuko ubu byabaye ibitaro byigisha, bikanavura.

Ati “Ibitaro bya CARAES byakira abarwayi barenze ubushobozi bwabyo, ku buryo bagera ku 116%. Aha kandi hiyongeraho abarwayi bahabwa serivisi bagatinda kwishyura bigatuma ibitaro bikora nabi”.

Ingorane bakunze guhura na zo ni uko usanga abenshi mu barwayi bajyanwa kuri ibi bitaro, abajyanyeyo banga kubishyurira bamwe bakavuga ko ari abagiraneza bikarangira kwishyura serivisi bidakozwe.

Nubwo bagerageza kongera inyubako z’ibi bitaro, Frere Nkubiri asanga bidahagije ahubwo bikwiriye kwagurwa nk’uko CHUK yaguwe mu buryo bugezweho.

Nkubiri avuga ko abagana ibi bitaro bakira, abagera kuri 45% by’abarwayi bakomoka i Kigali, abandi bagaturuka mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Yungamo ko uburwayi bwo mu mutwe bwiyongereye nyuma ya Covid 19 ku rwego mpuzamahanga ku kigero cya 30%, ndetse no mu Rwanda ari uko nubwo bitaragera ku kigero nk’icyo ku rwego rw’Isi.

Ati “Indwara z’agahinda gakabije zariyongereye abazirwaye bari kuri 11.9%, indwara zo kugira ubwoba zariyongereye bari ku kigero cya 8.1% n’ihungabana ryariyongereye kuri 3.6%. Uburwayi bukomeye bwo mu mutwe buri kuri 1.3%, yewe n’imyitwarire idasanzwe ibangamira abandi muri sosiyete ikaba kuri 0.8%, mu gihe imyitwarire iganisha ku kwiyahura igera kuri 0.5%”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka