Captain Lupango wafatiwe mu Rwanda ashimira ingabo z’u Rwanda kumufata neza

Undi musirikare wa Congo wari warafatiwe mu Rwanda yinjiye mu buryo butemewe n’amategeko, Captain Lupango Rogacien, yashyikirijwe itsinda ry’ingabo zishinzwe kugenzura imipaka ihuza u Rwanda na Congo (EJVM) tariki 09/04/2014 ndetse anashimira uburyo yitaweho ari mu Rwanda.

Captain Lupango yageze mu Rwanda taliki 23/3/2014 yinjiriye mu murenge wa Bugeshi aho yatawe muri yombi yambaye imyenda itari iy’akazi. Yavuze ko yafatiwe mu Rwanda kubera kutamenya imipaka, kuko ngo yafashwe arimo kwereka umwana inzira anyuramo aza mu Rwanda nawe bituma arenga imipaka.

Mu byumweru bibiri yari amaze mu Rwanda Captain Lupango avuga ko ashimira Imana n’ingabo z’u Rwanda kubera uburyo zamufashe neza, akaba avuga ko atigeze afatwa nk’imfungwa ya gisirikare ahubwo yitabwagaho birenze n’uko iwabo biyitaho kuko mu Rwanda yagaburirwaga neza birenze uko iwabo yigaburira.

Captain Lupango Rogacien ashimira ingabo z'u Rwanda kumwitaho no kumufata neza birenze uko yitabwaho iwabo.
Captain Lupango Rogacien ashimira ingabo z’u Rwanda kumwitaho no kumufata neza birenze uko yitabwaho iwabo.

Nubwo atangaza ko yafatiwe mu Rwanda yereka umwana inzira ariko, amakuru Kigali Today yashoboye kumenya nu uko Captain Lupango yari umusirikare mukuru kandi ushinzwe iperereza, uwo yita umwana yafashe amwereka anzira akaba yari yafashwe na Captain Lupango n’abandi basirikare ariko Captain Lupango ashaka kumurekura amuhaye amafaranga umwana amubwira ko ntayo afite.

Captain Lupango yahisemo kwambara imyenda itari iy’akazi akamuherekeza kugira ngo nibagera iwabo i Kabumba mu murenge wa Bugeshi, ababyeyi b’umwana bamushimire ko yabarekuriye umwana ariko uwo mwana ahitamo kumugeza ku bashinzwe umutekano ku mupaka ariho yafatiwe.

Captain Lupango ubaye umusirikare wa 16 ufatiwe mu Rwanda ndetse agashyikirizwa itsinda rya EJVM asanzwe akorera muri Burigade ya 86 ahitwa Kibumba hegereye umupaka w’u Rwanda.

Captain Lupango ubwo yari agiye gusubizwa iwabo.
Captain Lupango ubwo yari agiye gusubizwa iwabo.

Abayobozi b’itsinda rya EJVM rivuga ko rishimira ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwnada mu karere ka Rubavu zihagarika abasirikare ba Kongo zikihutira gutanga amakuru kugira basubizwe mu gihugu cyabo.

Ubwo Captain Lupango yashyikirizwaga itsinda ry’ingabo za EJVM tariki 9/4/2014, Umuyobozi wa EJMV, Col Assambo, avuga ko bidasanzwe ko umusirikare mukuru nka Captain ayoberwa umupaka w’igihugu cye kandi ayobora abandi.

Col Assambo avuga ko bikwiye ko ingabo za Kongo zigishwa imipaka y’igihugu cyabo, zikubaha imipaka y’u Rwanda, ibi bikaba bikunze gutera impagarara Abanyekongo bavuga ko u Abanyarwanda babarengereye bitewe no kutamenya imipaka.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka