Capt. Paul Barril yarezwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Federation Internationale des Droits de l’Homme (FIDH) na Ligue des Droits de l’Homme (LDH) n’Umuryango Survie, kuwa mbere tariki 24/06/2013 yashyikirije ikirego Urukiko Rwisumbuye rw’i Paris mu Bufaransa irega Umufaransa Capt. Paul Barril ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Capt. Paul Barril wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside aho yari ashinzwe umutekano w’abayobozi no gutoza abasirikare, abaye Umufaransa wa mbere urezwe mu nkiko ibyaha bya Jenoside nyuma y’uko hari abayobozi bakuru b’u Bufaransa batungwa urutoki mu kugira uruhare muri Jenoside.

Iyi miryango yatanze ikirego ishingiye ko Capt. Paul Barril yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Minisitiri w’Intebe wa Leta yiyise iy’Abatabazi, Jean Kambanda tariki 28/05/1994 ajyanye no kubagemurira intwaro n’amasasu no gutoza abasirikare.

Umujendarume Capt. Paul Barril yagiranye ayo masezerano nyuma y’iminsi 10 Umuryango w’Abibumbye ufungiye Leta y’Abatabazi amazi n’umuriro ku ntwaro n’amasasu (embargo).

Umwavoka Patrick Badouin, Perezida w’icyubahiro wa FIDH yatangarije ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, ko iperereza rizakorwa n’urukiko rishobora gushyira ahagaragara isano ryari hagati ya Capt. Paul Barril, inzego z’ubutasi na Guverinoma y’u Bufaransa ku byabereye mu Rwanda.

Yongeraho ko adashira amakenga Leta y’u Bufaransa itarafataga minenegwe ikibazo cy’u Rwanda kuko Capt. Barril atashoboraga kuza mu mirimo ikomeye mu Rwanda igihugu cye cyitabyemeye.

Mu Kuboza 2012, umucamanza Marc Trevic yakoze isaka kwa Capt. Barril agwa ku mpapuro z’amasezerano yagiranye na Leta y’u Rwanda muri icyo gihe. Yashyize ahagaragara umubare w’abacanshuro, intwaro, amasasu bikenewe ndetse n’ikiguzi cyabyo byose.

Marc Trevic wakoraga iperereza ku ihanuka ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana byatumye amenya amakuru y’uko Capt. Paul Barril yafatwaga nk’intumwa ya Guverinoma y’u Bufaransa mu Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka