Canada igiye gufungura Ambasade mu Rwanda

Leta ya Canada ifite gahunda yo gufungura ibiro by’uzayihagararira mu Rwanda, nk’imwe mu nzira zo kwagura umubano w’icyo gihugu n’amahanga, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Mélanie Joly.

Ibi Minisitiri Joly yabivuze hashize akanya gato Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau ageze mu Rwanda, aho aje kwitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma biri mu muryango wa Commonwealth.

Minisitiri Joly aganira n’itangazamakuru ku wa Gatatu yaragize ati “Turizera tudashidikanya, ko Canada ikeneye kumvwa, kandi kugira ngo tubigereho, dukeneye ibikorwa n’amaboko byagutse hirya no hino ku isi, ndetse nshimishijwe no kubamenyesha ko dufite gahunda yo gufungura Ambasade bwa mbere hano i Kigali, ari naho Ambasaderi wacu azakorera.”

Minisitiri Joly yanavuze ko igihugu cye kizashyiraho na Ambasaderi mushya, uzagihagararira mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika, akazaba afite icyicaro i Addis Ababa.

Ibi nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada yabisobanuye, ni intambwe ya mbere iganisha ku gutuma Canada irushaho kugaragara mu ruhando rw’ububanyi n’amahanga ku Isi.

Aragira ati “Turizera ko uyu ari wo mwanya mwiza wo kubikora kuko ibi bibazo rusange tugomba kubicocera hamwe, kandi abahagarariye ibihugu bagomba kugirana ibiganiro bigamije gushakira hamwe ibisubizo”.

Minisitiri Mélanie Joly
Minisitiri Mélanie Joly

Minisitiri w’Intebe wa Canada yageze i Kigali ku wa Gatatu, aho aje kwifatanya n’abandi bayobozi ba za Guverinoma z’ibihugu 53 biri muri Commonwealth, mu nama zibanziriza iz’Abakuru b’ibihugu zizaba ku ya 24 na 25 Kamena 2022.

Igikomangoma Charles wa Wales, uwo bashakanye Duchess Camilla na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, nabo bitabiriye iyi CHOGAM ya 26, ibereye bwa mbere mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka