Canada igiye gufasha abashaka impamyabumenyi mu byiciro byisumbuye bya Kaminuza
Binyuze mu bufatanye n’u Rwanda, igihugu cya Canada kigiye gushyiraho uburyo bworohereza Abanyarwanda bashaka impamyabumenyi mu byiciro byisumbuye bya Kaminuza.
Ni ibyatangajwe ku wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiraga mu biro bye ba Ambasaderi bashya bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, barimo Jenet Mwawasi Oben wa Kenya, Nermine Muhamed Essam Eldin Elshafie El Zawahry wa Misiri na Julie Crowley wa Canada, bose bazaba bafite icyicaro i Kigali.
Nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Canada mu Rwanda, Amb Julie Crowley yabwiye itangazamakuru ko igihugu ahagarariye kigiye gushyiraho uburyo bworohereza abashaka impamyabumenyi mu byiciro byisumbuye bya Kaminuza.
Yagize ati “Tuzashyira imbaraga mu bufatanye hagati ya za Kaminuza zo muri Canada n’u Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ubwo bufatanye mu burezi, hakazashyirwaho uburyo bworohereza abashaka impamyabumenyi mu byiciro byisumbuye bya Kaminuza. Ikindi kandi dufite ibigo byinshi byo muri Canada bisanzwe bikorera mu Rwanda, aho bimwe biri no mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibindi biri mu rwego rwo guteza imbere ingufu zisubira hamwe n’ibibarizwa mu burezi.”
Yongeyeho ati “Tuzibanda mu guteza imbere izo nzego mbere na mbere, ariko tunareba izindi zishobora kubonekamo amahirwe harimo nk’urwego rw’ikoranabuhanga, ariho n’u Rwanda rurimo kugana, cyane ko kuri ubu ari igicumbi cy’ikorabuhanga mu Karere.”
Uretse Crowley Julie wa Canada, Janet Mwawasi Oben wa Kenya yavuze ko Kenya iteganya gutsura ubuhahirane n’u Rwanda.
Yagize ati “Kenya iratenganya kurushaho gutsura ubuhahirane n’u Rwanda nka kimwe mu bihugu bisanzwe bifitanye ubwo bufatanye mu byerekeranye n’ibiribwa n’ibinyobwa, ibikoresho byo kwa muganga ndetse n’iby’ubwubatsi, aho no ku ruhande rw’u Rwanda boherezayo icyayi, ikawa n’umusaruro w’imboga n’imbuto, ari na ho ngaragaza ko igipimo cy’ubuhahirane cyazamutse ku rwego rwiza mu myaka yashize, hakaba ari na ho nzakorana n’inzego z’u Rwanda, hagamijwe kongera kuzamura uyu mubano mwiza wubatswe mu myaka ishize.”
Nermine Muhamed Essam Eldin Elshafie El Zawahry wa Misiri we yagize ati “Hari ubushake mu bya politiki ku ruhande rwa Misiri, n’ibindi birebana no gutsura umubano usanzwe hagati yacu n’u Rwanda, binyuze mu nzego zitandukanye zirimo iza politiki, Ubukungu, Ubuzima ndetse n’umutekano mu bya gisirikare.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje kugenda byagura umubano n’ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, mu rwego rwo gufatanya muri gahunda zitandukanye ziganisha ku iterambere.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nonese abashaka kwiga muri Canada bahabwa burse?
Mutubwire n’amasomo azigwa muri kaminuza zo muri Canada?
Nonese umuntu hazatangwa burse ku banyeshuri bakeneye kwiga muri Canada?
Mutubwire n’amasomo azigwa muri kaminuza zo muri Canada