Call Center ya MTN yateye inkunga imfubyi za Jenoside mu murenge wa Rubengera
Abakozi bakora muri Call Center ya MTN basuye impfubyi za Jenoside mu mudugudu wo ku Nyenyeri, umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi babashyikiriza inkunga y’ibikoresho byo mu rugo bihwanye na miliyoni ebyiri mu gikorwa bise One Agent One Orphan.
Ibikoresho byatanzwe kuri uyu wa gatanu tariki 27/04/2012 birimo ibiribwa, amasabune, amabesani, ibyo kwiyorosa n’ibindi by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Iki gikorwa ntangarugero ni igitekerezo cyagizwe n’umwe mu bakozi ba Call Center ya MTN, John James Ukwigize, akigeza ku buyobozi bwa MTN buragishyigikira dore ko n’ubusanzwe MTN ikora ibikorwa byo gufasha abatishoboye hirya no hino mu Rwanda.
Bagenzi ba Ukwigize nawe wari uraho, bacyikiriye neza igitekerezo cye bishyira hamwe bakusanya inkunga uko bashoboye, n’ubuyobozi bwa MTN burabafasha babona miliyoni ebyiri. 60% byatanzwe n’abakozi ba Call Center ubwabo.
Igikorwa One Agent One Orphan (umukozi umwe, impfubyi imwe) bagitangiye umwaka ushize. Mbere yo kugira aho bajya gufasha barabanza bakavugana n’abahagarariye abacitse ku icumu (ARG) bakababwira ahari impfubyi zibabaye cyane kurusha izindi akaba ari ho bajya gufasha.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Karongi, Mukabalisa Simbi Dative wari uherekeje abakozi ba MTN yashimye cyane abakozi ba Call Center ya MTN muri aya magambo: “Ibi ntago mwabikoze kubera ko murusha abandi ubushobozi, ahubwo n’umutima mwiza. Murabizi ko Guverinoma yonyine itakwishoboza gukemura ibibazo byose biri mu gihugu, iyo mukora ibintu byiza nk’ibi muba muyifishije cyane”.
Munyampundu Norman ushinzwe ibikorwa byo kwita ku bakiliya ba MTN yavuze ko gahunda bafite ari iyo kwagura kiriya gikorwa kikava ku rwego rwa Call Center ya MTN kikagera henshi mu Banyarwanda, kugeza ubwo buri muturarwanda ushoboye yumva ko ari inshingano kugira umwana w’impfubyi yitaho kandi bikava ku rwego rwo kubafashisha ibituma baramuka gusa ahubwo bakagera ku rwego rw’ubuzima bubereye umuntu.
Munyampundu Norman: “mbijeje kuzabakorera ubuvugizi, abafite ibyo bize tukabashakira akazi, abandi bazigishwa kwikorera. Twiyemeje rero kudahagararira aha, ahubwo tuzakorana n’ubuyobozi budufashe kujya dushyikirana namwe kugira ngo tujye tumenya uko mubayeho, ariko namwe mushyireho akanyu, abiga mwihate mu ishuli kugirango muzabe abagabo”.

Uwavuze mu izina ry’abana bibana ari nawe ubakuriye, Nsabimana Felicien, yashimiye cyane abakozi ba MTN ku gikorwa cy’umutima mwiza babagaragarije.
Umudugudu wo ku Nyenyeri mu murenge wa Rubengera, ugizwe n’ibice bibili, birimo imiryango 31 y’impfubyi za Jenoside. Bose hamwe ni abana 47. Harimo 2 barangije muri kaminuza, 8 bakigamo, 8 bari mu mashuli yisumbuye (secondaire), hari n’abarangije amashuli y’imyuga.
Mbere yo kujya gusura abana, abashyitsi babanje kunamira abazize Jenoside bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 rwubatse mu murenge wa Rubengera.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
arakabaho MTN ifite umutima wogufasha tuyirinyuma