Cafe Camellia na Bifata Ltd batangije uburyo bwihuse bwo kugeza amafunguro ku bakiriya

Ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020, Resitora yamamaye cyane mu Rwanda, Cafe Camellia ifatanyije n’umufatanyabikorwa mushya mu ikoranabuhanga witwa ‘Bifata Ltd’ batangije uburyo bwihuse bwo kugeza ku bakiriya ibiribwa n’ibinyobwa mu ngo zabo cyangwa aho bakorera.

Abageza amafunguro ku bakiriya baratojwe
Abageza amafunguro ku bakiriya baratojwe

Bifashishije porogaramu (application) yitwa ‘cafe camellia app’, abatuye mu Mujyi wa Kigali bashobora gutumiza ibyo kurya no kunywa bibereye mu ngo zabo cyangwa aho bakorera, bikabageraho mu gihe kitageze ku minota 40.

Umuyobozi wa Bifata Ltd, Jovani Ntabgoba, yagize ati “Iyo porogaramu igaragaza amoko 227 y’ibyo kurya no kunywa, abakiriya bashobora guhitamo ibyo bifuza. Twakoze iyi porogaramu mu rwego rwo kugira ngo umukiriya azajye abona serivisi nk’iyo yahabwa yibereye kuri resitora kandi ku giciro kimwe”.

yakomeje agira ati “Umukiriya ahitamo icyo ashaka, ubundi akandika wenda ati ‘ikiyiko kimwe cy’isukari, umunyu muke mu ifi cyangwa ketchup nyinshi’. Umutetsi noneho agategurira buri mukiriya ibijyanye n’ibyo yifuza”.

Umuyobozi muri Cafe Camellia, Gashumba Muhammed, avuga ko gutangiza ubu buryo bwo kugeza ku bakiriya ibyo kurya no kunywa ari umwihariko wa Cafe Camelia, kandi akizeza abakiriya serivisi inoze.

Ati “Abageza ibyo kurya ku bakiriya batojwe gutwara amafunguro mu buryo bufite isuku, mu rwego rwo kugira ngo abakiriya ba Cafe Camellia babone serivisi bari mu ngo zabo no mu biro, nk’iyo babona baramutse bari kuri Cafe Camelia”.

Cafe Camelia, resitora izwi cyane mu Rwanda, ubu ifite amaresitora atandatu mu Mujyi wa Kigali. Abayigana bahasanga amafunguro meza cyane. Hari kandi amoko atandukanye y’ikawa, imitobe ifutse, n’ibindi byo kurya birimo buffets, burgers, sandwiches, imbuto, salade, amasupu na za pizza.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Leta asaba kwirinda ko abantu benshi bahurira muri resitora, no gusaba ko abantu bakomeza gukorera mu ngo aho bishoboka, Cafe Camellia na Bifata Ltd bashyizeho uburyo buhuza telefoni y’umuntu n’igikoni cya Cafe Camellia.

Ibi bizafasha abakiriya ba Cafe Camellia batabasha kugera ku maresitora yayo kubona serivisi zayo aho baba bayakeneye hose.

Umuyobozi Mukuru wa Cafe Camellia, Nshuti Khalid, ati “Muri Cafe Camellia, intego yacu ni ugutanga ibyo kurya biryoshye kandi bitangiwe ahantu hameze neza. Twaguye ameza muri resitora zacu. Dukomeza kandi kugenzura ko abakiriya babanza kwisukura intoki mbere yo kwinjira.

Ubu twakoranye na kompanyi nshya y’ikoranabuhanga, Bifata Ltd, mu rwego rwo kunoza no kwihutisha ibyo dutanga aho abakiriya bacu bari muri Kigali”.

Porogaramu ya ‘cafe camellia app’ iboneka muri telefoni zikoresha ‘Android’ muri Play Store, bikaba bisaba gusa nomero ya telefoni, amazina n’aho uherereye, hanyuma ukabasha gutumiza ibyo ukeneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka