Byumba: Abasigajwe inyuma n’amateka basinyanye imihigo n’ubuyobozi bw’umurenge
Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Mudugudu wa Mukamba mu Kagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba, kuwa 26/11/2014 basinyanye imihigo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no guhindura imyumvire ikirangwa muri iyi miryango.
Imihigo basinye yibanze ku kugira isuku no kugira ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ibindi bikorwa bizabafasha kwivana mu bukene.

Umwe muri bo witwa Ntezirizaza Edouard yahize kuzagira isuku mu rugo rwe no ku mubiri ku buryo nta mwana we uzarwa amavunja, yahize kandi kuzagira akarima k’igikoni arwanya imirire mibi, ndetse akitabira no kugira ubwisungane mu kwivuza agurira umuryango we wose.
Yanahize kandi ko agomba gukorana neza n’abandi bafatanya mubikorwa by’iterambere ndetse yiha n’igihe cy’imyaka 5 ko azaba yoroye ihene.
Muyuyu Nduguyangu nawe yagarutse ku muhigo wo kugira isuku kuko usanga mu muryango abantu benshi barwaye amavunja.
Uyu mugabo kandi yiyemeje ko muri uyu mwaka wa 2015 azaba atunze inka akuye mu maboko ye afatanyije n’umugore we.
Ikindi ngo azitabira gukora imirimo y’amaboko kandi ashishikarize abasigajwe inyuma n’amateka bakiri bato kwitabira amashuri.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba, ngo impamvu bashyiraho umwihariko w’aba bashigajwe inyuma n’amateka wo gusinya imihigo ni uburyo bwo guhindura imyumvire yabo nabo bagakorera ku ntego, nk’uko Ngezahumuremyi Théoneste uwuyobora abivuga.
Avuga ko bakunze kurangwa no kudakora ngo biteze imbere ahubwo ugasanga bakunze kujya mu mujyi gusabiriza.
Nk’uko buri rugo rusanzwe rugira imihigo yarwo ngo nabo bagombye kugaragaza uruhare rwabo mu kwiteza imbere mu bikorwa bibakorerwa, ubuyobozi bukazakomeza kubakurikirana kugira ngo babashe kureba ko bashyize mu bikorwa imihigo biyemeje.

Imiryango igera muri 49 niyo ituye muri aka Kagari ka Ngondore ikaba igizwe n’abasigajwe inyuma n’amateka bagera 179.
Iyo miryango yose yiyemeje kuzashyira mu bikorwa imihigo yahize imbere y’ubuyobozi no gukora ikiteza imbere bashakisha imirimo y’amaboko bakora bityo imiryango yabo ikivana mu bukene.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi mihigo ni ngombwa kuko baba bahejejwe inyuma n’amateka hari ibyo bishyiramo kandi bitari ngombwa , bagomba gusirimuka maze nabo bakagendana n’igihe iri zina ryo gusigara inyuma mu mateka