Byumba: Abaguze amasambu y’abasigajwe inyuma n’amateka bagiye kuyamburwa

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba buvuga ko umuntu waguze isambu y’umuturage wo mu muryango w’abasigajwe inyuma n’amateka binyuranyije n’amategeko bizakemuka bakurikije icyo amategeko ateganya byaba ngombwa bakayamburwa.

Ubuyobozi buravuga ibi nyuma y’uko bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi bagiye bagurisha amasambu yabo amafaranga y’intica ntikize, ndetse bamwe bakajya bayagurana intama zo kurya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste, kuwa 16/01/2015 yatangarije Kigali today ko ikibazo cy’amasambu y’abasigajwe inyuma n’amateka bagiye kugikemura bagasubiza amafaranga abayaguze, abo basigajwe inyuma n’amateka nabo bakabona imirima yo guhinga kuko bagiye bayagurisha kubera ubukene no kubafatirana mu bujiji bari bafite.

Ati “abaturage bagiye bahenda ubwenge bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bakabagurisha amasambu yabo ku mafaranga make atagira icyo abamarira”.

Aha abasigajwe inyuma n'amateka bari mu busabane nyuma yo kugeza ikibazo cyabo ku buyobozi.
Aha abasigajwe inyuma n’amateka bari mu busabane nyuma yo kugeza ikibazo cyabo ku buyobozi.

Ngo ibyo byatumye bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bafite ikibazo cyo kutagira amasambu bahinga kuko bayagurishije n’abandi baturage.

Gusa mu gukemura iki kibazo hazarebwa uburyo ayo masambu yaguzwemo kugira ngo uwayaguze mu buryo bunyuranyije n’amategeko ayamburwe asubizwe nyirayo.

Icyo gihe hazarebwa n’uburyo asubizwa amafaranga ye dore ko ayo babahaga yabaga ari intica ntikize aho usanga isambu ingana na hegitari baramuhaga ibihumbi 10 gusa.

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bishimiye uburyo ubuyobozi bugiye kubakurikiranira ikibazo cy’amasambu nabo bakabona aho bahinga.

Mukampamije Angelina avuga ko ngo isambuye ye bamuhaye ibihumbi 30 gusa maze bakayitwara. Kuri we ngo ubu amaze kumenya agaciro k’ubutaka ngo uwamuha isambu ye nawe akabasubiza amafaranga yabo byamufasha kubona aho ahinga akabona ibimutunga, bityo agacika ku ngeso yo kwirirwa mu mujyi asabiriza amafaranga.

Abasigajwe inyuma n'amateka bavuga ko nibaramuka bongeye kubona amasambu yabo bazakora bakiteza imbere.
Abasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko nibaramuka bongeye kubona amasambu yabo bazakora bakiteza imbere.

Ntezirizaza Edouard we avuga ko byaterwaga n’imyumvire ya bagenzi be bumvaga ko amafaranga ariyo azabagirira akamaro bigatuma bagurisha amasambu yabo ku busa bw’amafaranga atagira icyo abamarira.

Ikindi ngo kubera mu mateka y’abasigajwe inyuma n’amateka bakunze kurangwa n’umuco wo gukunda kurya intama ngo abaturage babahaga intama bakagurana amasambu.

Aba basigajwe inyuma n’amateka kandi bemerera ubuyobozi ko igihe babonye imirima yo guhinga bazakura amaboko mu mufuka bagakora bakabona ibibatunga, ndetse abagaragaho ingeso yo kujya mu mujyi wa Byumba gusaba bakabicikaho.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka