Byumba: Abafatanyabikorwa biyemeje kugira uruhare mu bikorerwa umuturage
Abanyamadini n’abandi bafatanyabikorwa bo mu Murenge wa Gicumbi mu Karere ka Gicumbi baravuga ko bagiye kugira uruhare mu bikorwa bya Leta bafasha abaturage ndetse bafatanya n’ubuyobozi gushyira mu bikorwa bimwe mu byo biyemeje mu mihigo ya 2014-2015.
Ibi babitangaje ubwo basinyaga imihigo n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba ku mugoroba wo kuwa 1/12/2014, aho abafatanyabikorwa biyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’umuturage nk’uko byagarutsweho na Namara Werny uyobora umuryango w’ivugabutumwa AEE mu Karere ka Gicumbi.
Imwe mu mihigo bashyize imbere harimo kwita ku burezi bw’abatishoboye, gutangira ubwisungane mu kwivuza imwe mu miryango ikennye, guteza imbere ubworozi ndetse bakigisha urubyiruko rukareka kwishora mu biyobyabwenge.

Ikindi ngo ni uguca ikibazo cy’imirire mibi bigisha abagenerwabikorwa uburyo bwo gukora uturima tw’igikoni ndetse bagafatanya nabo gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
Kuri we asanga uruhare rwo gufatanya n’ubuyobozi gushyira mu bikorwa imihigo ari ibya buri wese bityo bigatuma imibereho y’umuturage irushaho kugenda neza.
“Roho nzima iba mu mubiri muzima niyo mpamvu tugomba kumenya no gusigasira imbereho y’abakirisitu bacu,” Namara.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba bwo buvuga ko imihigo y’abanyamadini n’abafatanyabikorwa ibufasha kwesa imihigo baba bariyemeje gushyira mu bikorwa, nk’uko Ngezahumuremyi Théoneste, Umunyamabanga nshingwabikorwa abivuga.

Yagarutse ku muhigo w’ubwisungane mu kwivuza ukunze kubatsinda ariko kuba abafatanyabikorwa bemeye kuzawugiramo uruhare ugurira abagenerwabikorwa ubwisungane mu kwivuza yizeye ko bazawesa 100%.
Ikindi ni uko buri mufatanyabikorwa wese yemeye kuzagira imihigo iganisha ku guhindura imibereho y’abaturage haba mu bukungu, imibereho myiza, uburezi, n’ibindi byose biganisha ku iterambere.
Umurenge wa Byumba uherutse kwegukana umwanya wa 2 mu kwesa imihigo mu mirenge 21 igize akarere ka Gicumbi.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abafatanyabikorwabagoma gufasha uturere kwiyuba hagamije ko iterambere rigera kuri bose maze twihute mu iterambere