Byukusenge yafungiwe muri Uganda yagiye kubwira nyina iby’ubukwe bwe

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Gicurasi 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 17 barimo ab’igitsina gore batanu, umwe akaba Byukusenge Jeniffer wagiye muri Uganda ajyanywe no kubwira nyina iby’ubukwe yiteguraga.

Mu boherejwe na Uganda harimo Byukusenge Jennifer washimuswe yagiye kubwira nyina iby'ubukwe bwe
Mu boherejwe na Uganda harimo Byukusenge Jennifer washimuswe yagiye kubwira nyina iby’ubukwe bwe

Byukusenge Jeniffer w’imyaka 24 y’amavuko atuye Kicukiro, akaba yaragiye muri Uganda ku ya 03 Mata 2021, agenda mu buryo bwujuje n’amategeko ajyanywe na Rwanda air.

Avuga ko yageze i Kampala aho nyina asanzwe uhatuye mu ma saa tanu z’ijoro agumana n’umuryango we, ariko ku ya 05 Mata ajya gusura umuvandimwe ahamara amasaha abiri.

Nyuma ngo yagiye gusura indi nshuti ye y’umugande wari usanzwe ari umukiriya we bakoranaga akiba mu Rwanda. Avuga ko uwo mugande yamuhamagaye ngo amusuhuze ariko bagihura ahita afatwa.

Ati "Aho nari ndi barahamurangiye araza nsohoka mu gipangu, yari ari mu modoka ifite ibirahure by’umukara akimbona yahise ambwira ngo eh, Jeniffer warabyibushye! Twavuganye amagambo macye ariko imbere y’iyo modoka hari abandi bantu baza bavuga ngo twese turi abanyabyaha".

Akomeza agira ati "Nakomeje kubabaza ikibaye ariko bakansunikira mu modoka ndetse na mushuti wanjye yitwa Fayizo nawe nkabona yatunguwe n’ibirimo kuba. Sinari kurwana n’abagabo bane, bahise banterura banshyira muri ya modoka barantwara ariko ntazi iyo banjyanye".

Byukusenge avuga ko yafashwe n’abantu bambaye gisivili ariko ageze mu modoka ngo ni bwo yabonye ko bafite imbunda nto za Pisitoli.

Avuga ko bamutwara bagendaga bamubwira amagambo mabi cyane ariko we agakeka ko ari uwo muhungu bafashe atari we gusa ntamenye icyo bamuziza.

Ngo yaranabajije bamubwira ko uwo muhungu ari we ufite icyaha ndetse ngo bageze imbere we bamuhinduriye mu yindi modoka ndetse bamwunamisha hasi mu modoka.

Ikindi ngo bageze ahantu barahagarara bamwambika ingofero mu mutwe ku buryo atareba aho ajya bamutwara mu musarane utagikoreshwa ahamara icyumweru n’igice.

Avuga ko iruhande rwe hari undi musore wari ufungiye aho bakarabira ngo yumva aririmbye indirimbo y’Ikinyarwanda ubwoba yari afite buragabanuka.

Umunsi wa kabiri ari mu musarane ngo bamukuyeyo bajya kumubaza, ibyo ngo bakabikora akubitwa cyane.

Ati "Cyane cyane bambajije imyirondoro, bakambaza ngo naje kwenda iki muri Ugamda, ni nde wantumye, nkabasobanurira ariko ntibumve barankubita cyane munsi y’ibirenge no ku kibuno ku buryo uwo munsi ntaryamye".

Avuga ko akubitwa yanabajijwe ubwoko bwe abasubiza ko ari Umunyarwanda nta kindi, yongeraho ko yanabajijwe ko ari inshuti ya Kagame abasubiza ko amuzi nk’umukuru w’igihugu nta kindi.

Byukusenge avuga ko umunsi wa Gatatu bamukuye aho afungiye bajya kumusaka bahera aho bamukuye bakomereza kwa nyina umubyara.

Icyo gihe ngo yari ataramenya ikigamijwe, bavuye kumusaka ngo ni bwo bamukuye mu musarane bamutwara mu kindi cyumba yasanzemo abakobwa babiri b’Abanyarwanda yazanye nabo.

Byukusenge avuga ko kugeza atashye atigeze amenya aho yari afungiye uretse kuba ngo cyari ikigo cya gisirikare. Ngo aho yari afungiye hasigayeyo abandi Banyarwanda harimo umuhungu wamuhumurije bwa mbere.

Agira inama abandi Banyarwanda bifuza kujya muri Uganda kubireka dore ko n’ubwo afiteyo umubyeyi we adashobora gusubirayo keretse ari we umusuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jennifer, pole sana! Icyo mukwiye kumenya n’uko Uganda itakiri ya yindi. Ni ukuri mwemere ko yahindutse mu buryo bwose muyizimo. Birashoboka ko inka yahinduka imbogo. Ufite abe muri Uganda ajye abavugisha mu bundi buryo butari ukujyayo, kujyayo n’ugushyira ubuzima mu kaga ndetse no kubuhaga. Jennifer,sinzi niba warabayeyo ku buryo kuhishisha bikugora, ariko ndagira ngo nkubwire ko kwishisha no kugira amakenga ari ingenzi mu bihe nk’ibi. Ikindi, iyo umuntu yakweretse ibimenyetso A-Z ko atagushaka akabona urwo rurimi ukomeje kutarusobanukirwa, icyo gihe ashaka urundi rurimi ubasha kumva neza. Jye nagize amahirwe sinahura n’akaga nk’ako; aho uhagarara nko ku muhanda uteze imodoka ukumva batangiye gucirana amarenga baganira kuri Kagame, ubwo iyo wumva vuba ushaka uko uva aho uhagaze vuba. Disi, ikibabaje, bagucyurira Kagame utanamuzi uretse kuri TV no mu mafoto. Kandi n’iyo yaba mubi, ububi bwe ntiwabugereranya n’ubwiza bw’uwo bita mwiza wabo. Abantu bose babahinduye ba maneko nk’aho U Rwanda rutazi kuneka cyangwa rutagira ba maneko. Pole sana.

Richard yanditse ku itariki ya: 6-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka