Byinshi utari uzi ku kamaro ka mucyayicyayi mu mubiri w’umuntu

Mchaichai cyangwa mucyayicyayi ni icyatsi kimaze kumenyekana cyane mu Rwanda, abenshi bagikoresha nk’ikirungo mu cyayi kuko gihumura neza, ariko batazi ko kigira n’akandi kamaro gakomeye mu mubiri.

Mucyayicyayi ni ikimera gifitiye akamaro kanini umubiri w'umuntu nk'uko byemezwa n'abashakashatsi
Mucyayicyayi ni ikimera gifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu nk’uko byemezwa n’abashakashatsi

Ku rubuga https://mashagmg.blogspot.com bavuga ko nubwo abenshi bakoresha mucyayicyayi nk’ikirungo mu gikoni, abandi bakayikoresha mu kwirukana imibu, ariko hari n’ibindi byinshi ikoreshwamo.

Amavuta ava muri mucyayicyayi akoreshwa mu nganda zikora imibavu n’amasabune kubera impumuro yayo nziza. Kuri urwo rubuga bavuga ko ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko mucyayicyayi yifitemo ubushobozi bwo kuvura indwara zo mu nda.

Hari kandi n’abavuga ko mucyayicyayi yifitemo ubushobozi bwo kuvura ibibazo byo mu mara ndetse n’iby’uruhu. Kunywa icyayi kirimo mucyayicyayi kandi ngo bifasha abantu bakunda kubabara umutwe ndetse n’imitsi.

Ubushakashatsi butandukanye kandi bwagaragaje ko muri buri garama 100 za mucyayicyayi haba harimo ubushobozi bwo gusohora mu mubili bimwe mu byatera kanseri. Mu mwaka wa 2006, itsinda ry’Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Gurion, muri Israel, bavumbuye ko mucyayicyayi yifitemo ubushobozi bwo kwica tumwe mu tunyangingo (cells) dutera kanseri.

Mucyayicyayi kandi yoroshya igogorwa ry’ibyo kurya, ikavura impiswi, ndetse igafasha n’abantu bagira ibibazo byo guhora bumva bagugaye mu nda. Mucyayicyayi kandi ishobohora gusohora imyanda mu mubiri ndetse no kugabanya umuriro ku muntu urwaye malaria.

Icyo kimera kandi gifasha mu gusukura imbyiko, kuko nazo zigira akazi gakomeye ko gusukura amaraso mu mubiri no gusohora amavuta mabi kuko iyo ayo mavuta akomeje kwirunda mu mubiri, adasohoka uko bikwiye, nayo atera indwara.

Mucyayicyayi kandi ifasha abagore n’abakobwa babara mu gihe bari mu mihango, kunywa icyayi cya mucyayicyayi muri icyo gihe, bigabanya ubwo bubabare ku babugira, hakaba n’ubwo bushira burundu.

Ikandi ngo icyo kimera ni cyiza no ku bagore batwite, kuko nko mu gihe cyo kubyara ngo icyayi cya mucyayicyayi gituma umwana avuka vuba, kandi bitagoranye cyane. Mucyayicyayi kandi yongera utunyangingo dukenewe mu maraso ‘CD4’ ku bantu barwaye SIDA.

Icyo kinyobwa ngo kirinda indwara zitandukanye umubiri w'umuntu
Icyo kinyobwa ngo kirinda indwara zitandukanye umubiri w’umuntu

Kubera iyo mpamvu rero, abantu barwaye iyo ndwara ngo baba bakwiye gukunda gukoresha mucyayicyayi mu cyayi kurusha uko bakoresha amajyani asanzwe.

Ku rubuga, https://www.pressesante.com bavuga ko ari ikimera kifitemo ubushobozi bwo kurwanya umunaniro, ‘stress’ ndetse no gufasha abantu bakunda kubura ibitotsi bagashobora gusinzira neza kandi vuba.

Mucyayicyayi kandi ngo yoroshya ububabare mu gifu ndetse ikanavura abantu barwaye grippe, ngo ni nziza cyane ku bantu bakunda kugira ikibazo cyo gufatwa n’imbwa mu gihe bari muri siporo, cyangwa se abakunda kubabara mu mpiniro (articulation).

Kugira ngo umuntu amenye urugero rwa mucyayicyayi akwiriye kunywa, ngo yapima garama 15 z’ibibabi byayo akabibiza muri litiro y’amazi, nyuma akanywa itasi imwe cyangwa ebyiri z’ayo mazi nyuma yo kurya.

Kuri urwo rubuga bavuga ko atari byiza guha abana icyayi cya mucyayicyayi kuko gishobora kubatera za ‘allergies’. Ni kimwe no ku bagore batwite ngo bagomba kuyinywana ubwitonzi, uyinywa akabanza kumenya ko nta kibazo cya ‘allergies’ yamutera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwatubwira uburyo bakoresha umucyayicyayi nkumuti uvura amarozi? Murakoze

Uwikeza pelagie yanditse ku itariki ya: 24-04-2022  →  Musubize

Murakze cyne nashka kubza 1umntu yoyifata kangah nko mukwezi 2hma kubntu batgira unzan bopima gut komwavuz ngo 15g

Havyarimana yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka