Byinshi ku bayobozi bashyizweho na Perezida Kagame

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho Kamuhire Alex, nk’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, akaba asimbuye Biraro Obadiah, wari umaze imyaka icumi kuri uwo mwanya, kuko yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta uhereye muri Kamena 2011.

Alex Kamuhire yagizwe Umugenzuzi mukuru w'Imari ya Leta
Alex Kamuhire yagizwe Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta
Obadia Biraro azwiho kuba atihanganiraga raporo zidasobanutse z'imikoreshereze y'umutungo wa Leta
Obadia Biraro azwiho kuba atihanganiraga raporo zidasobanutse z’imikoreshereze y’umutungo wa Leta

Nadine Umutoni Gatsinzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA).

Nadine Umutoni Gatsinzi
Nadine Umutoni Gatsinzi

Nadine Umutoni Gatsinzi ashyizwe kuri uwo mwanya, nyuma y’uko yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Hari kandi ACP Rose Muhisoni wagizwe Komiseri Mukuru wungirije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

ACP Rose Muhisoni
ACP Rose Muhisoni

ACP Rose Muhisoni, azaba yungirije Komiseri Mukuru wa RCS, Juvenal Marizamunda, washyizwe kuri uwo mwanya na we aturutse muri Polisi y’igihugu, muri Mata uyu mwaka wa 2021, asimbuye George Rwigamba.

Abandi bashyizwe mu myanya, harimo Ndoba Mugunga washinzwe ibijyanye n’ubucuruzi (Commercial Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Ndoba Mugunga
Ndoba Mugunga

Hari kandi Uwacu Julienne, wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) kugeza muri Nzeri uyu mwaka wa 2021. Uwacu ubu yagizwe Umuyobozi w’ishami rya ‘Community Resilience’ muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Uwacu Julienne
Uwacu Julienne

Hari kandi Dr. Assumpta Muhayisa, wagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kwibuka no gukumira Jenoside muri MINUBUMWE.

Muri iyo Minisiteri nshya kandi, hari Mugabowagahunde Maurice, wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ishami rishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere imikorere (Executive Director/Research and Policy Development).

Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abagize inama y’ubutegetsi mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu za Atomike. Dr. Lassina Zerbo ni we Perezida, Lt. Col Dr. Patrick Mugenzi akaba Visi Perezida, naho abagize inama y’ubutegetsi harimo Igikomangoma Sumaya bint El Hassan, Dr. Athanase Nduwumuremyi, Alice Uwase, Juvenal Seruzindi ndetse na Speciose Kabibi.

Kanda HANO urebe imyanzuro yose yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka