Byimana: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bashimiwe mu ruhame kubera ubwitange bagaragaje

Abanyamuryango batanu nba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Byimana, akarere ka Ruhango, bagaragaje ubwitange mu guteza imbere umuryango bashimiwe mu ruhame maze biyemeza gukomeza gukora ibikorwa byo guteza imbere umuryango wa FPR-Inkotanyi kuko bazi aho wabakuye. Hari ku cyumweru tariki ya 26/10/2014, ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari muri kongere.

Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Byimana, Kagimbura Thacian, yavuze ko aba banyamuryango bashimiwe hari ibikorwa byinshi bagiye bitangamo cyane cyane mu bihe by’amatora ndetse no mu bukangurambaga bushishikariza abanyamuryango kwiteza imbere.

Yagize ati “aba ndetse n’abandi tutavuze, bagiye bakora ibikorwa bitandukanye, birimo gutanga imodoka zitwara abantu mu bikorwa bitandukanye, bagatanga neza imisanzu bakanakangurira abandi kuyitanga”.

Abagaragaje ubwitange bashyikirijwe impano zitandukanye.
Abagaragaje ubwitange bashyikirijwe impano zitandukanye.

Uyu muyobozi yemeza ko aba bashimiwe bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere abanyamuryango ndetse n’igihugu muri rusange.

Habimana Turikumwe Jean Nepo na Simpigabugabo Faustin, bamwe mu bashimiwe mu ruhame, bavuga ko ubwitange bwabo ahanini babuterwa n’uko bazi neza aho umuryango wa FPR-Inkotanyi wakuye abanyarwanda ukaba ufite n’aho ubagejeje, ibi bigatuma batazatezuka ku mugambi bihaye.

Depite Nyirabagenzi Agnès wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yagaragaje ko iki ari igikorwa cyiza cyo gushimira uwakoze neza kuko biha n’abandi imbaraga zo gukora neza kugira ngo nabo bazagaragare nk’uko bagenzi babo byabagendekeye.

Abayobozi basabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi guharanira kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.
Abayobozi basabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi guharanira kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

Iyi kongere yanarebeye hamwe ibyagezweho mu mwaka ushize ndetse inigira hamwe ibizakorwa mu mwaka utaha bigamije guteza imbere abanyamuryango. Ikindi abanyamuryango basabwe, ni ugukomeza kwima amatwi abashaka gusubiza u Rwanda inyuma bapfobya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uretse uyu murenge wa Byimana, mu murenge wa Bweramana na Ruhango naho abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bateranye maze bafatira hamwe ingamba zo guteza imbere abanyamuryango ndetse n’igihugu muri rusange.

Abanyamuryango bigiye hamwe ingamba zo gukomeza kwiteza imbere.
Abanyamuryango bigiye hamwe ingamba zo gukomeza kwiteza imbere.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 3 )

FPR igomba gukomeza gushinga imizi mu rwanda kuko aho ibikorwa byayo ari byiza kandi ihishiye abanyarwanda ibindi byiza , tuyihe imitima yacu rero

asima yanditse ku itariki ya: 27-10-2014  →  Musubize

FPR imeje kuba ubukombe mubanyamuryango , abanyarwanda twese ubu tuyibonamo nkuko umuntu yibona mu muryango wamwibarutse , FPR inking y’iterambere ry’iki gihugu, dukomeze imihigo , ubwitange bube bwose

sam yanditse ku itariki ya: 27-10-2014  →  Musubize

abanyamuryango ba FPR inkotanyi nimwe igihugu gishingiyeho, nimwe gitegereje ngo kigera kuntego kiyemeje nimwe abanyarwanda batekereze kugera kubo bifuza kugeraho, mukomeze imihigo kandi ubwitange bwabaranze kuva nambere bukomeze

callixte yanditse ku itariki ya: 27-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka