Byemejwe ko mu myaka itandatu Nyabarongo izaba ari urubogobogo
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku mazi n’amashyamba (RWAFA) kiratangaza ko mu myaka itandatu iri imbere umugezi wa Nyabarongo uzaba urubogobogo.

Uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku yigeze guhigira imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ko afite gahunda yo guhindura umugezi wa Nyabarongo urubogobogo.
Yabitangaje ubwo yatahaga urugomero rw’amashanyarazi rwubatse kuri Nyabarongo ya I.
Icyo gihe abantu batandukanye bamuhaye inkwenene kubera umuhigo yari atangaje bumvaga utashoboka.
Icyatumye abantu bamuseka si uko bumvaga ko atabishobora, ahubwo ni uko bo ubwabo bumvaga ari ibintu bidashoboka, kandi bidateze no gushoboka.
Icyo gihe Perezida Kagame nawe yari agaragaje impungenge atewe no kuba umugezi wa Nyabarongo wuzuye isuri ishobora kuzangiza imashini zibyaza uyu mugezi amashanyarazi.

Kuva ubwo hatangiye ibikorwa byo gutera ibiti mu nkengero z’uru rugomero no guhagarika ibikorwa by’ubuhinzi bikikije inkengero zarwo, uvuye ku kidendezi cyarwo kibitse amazi rukoresha kugeza kuri metero 50.
Ibikorwa byarakomeje ku buryo nko mu Karere ka Muhanga gakora kuri uru rugomero, hamaze gukorwa hafi ha 300 z’amaterasi y’indinganire, ha 10 z’imiringoti.
Hari kandi na hegitari 20 ziteyeho ibiti by’amashyamba no gutera imigano ku mugezi wa Nyagako winjira muri Nyabarongo hafi y’urugomero.
Ibi bikorwa ngo binakorerwa ku ruhande rw’Akarere ka Ngororero nako gakora kuri Nyabarongo.
Birashoboka ko Nyabarongo yaba urubogobogo

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amazi muri RWAFA Francois Tetero, avuga ko bizashoboka ko Nyabarongo ihinduka urubogobogo mu myaka itandatu iri imbere, kuko ngo iki kigo cyatangiye gukora igenamigambi ryo kwita ku cyogogo cya Nyabarongo.
Agira ati "Ni ibintu bishoboka ikiba gisabwa gusa ni uko imisozi ikikije uyu mugezi uba ufashwe neza.
"Wenda mu Rwanda dufite umwihariko wo kuba dufite abaturage benshi ku butaka buke kandi bakenera guhinga, niko bimeze ariko ntibyatuma gahunda yo kubungabunga izi nkengero idakunda."
Iki cyogogo kiri ku buso bwa kilometerokare 3000, gikora ku Turere umunani twa Muhanga, Ngororero, Karongi, Nyanza, Ruhango, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe.
Umugezi wa Nyabarongo mu cyogogo cya ruguru ari na cyo cyubatseho urugomero rwa Nyabarongo ya mbere, ugaragara mu ishusho y’ibara rya kaki ku buryo hari n’abawugereranya ko ishushe nk’ inzoga y’urwagwa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba kigaragaza ko impamvu umugezi wa Nyabarongo ukomeza kugaragara muri iri bara ari ubutaka buwuzuyemo bumanurwa n’isuri iva ku misozi iwukikije n’imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorerwa mu turere tugize icyogogo cya Nyabarongo.
Tetero avuga ko ingenamigambi ryakozwe ku kwita ku byogogo bine byo mu rwanda na Nyabarongo irimo zizatangira gushyirwa mu bkorwa mu mezi abiri ari imbere.
Avuga ko iryo genamigambi ry’imyaka itandutu ngo rizarangira umugezi wa Nyabarongo uhindutse urubogobogo nk’uko no mu bindi bihugu bimeze kuko ngo imigezi yahoo yose idasa n’ubutaka bwaho.
Usibye icyogogo cya Nyabarongo kiri gutunganywa, ibindi byagogo bitatu bya Sebeya, Nyabugogo na Muvumba bizatunganywa, muri iyi myaka itandatu.
Icyogogo cya Muvumba cyo ngo kikaba kizatunganywa hakorwa urugomero rw’amazi rushobora kugaburira Intara y’i Burasirazuba yose, mu gihe ibyogogo bindi bizitabwaho kugira ngo harindwe izuri n’imyuzure.
Ohereza igitekerezo
|