Byari amarira gusa mu gushyingura Ken Mugabo

Irakoze Mugabo Ken uheruka kwitaba Imana aguye mu mpanuka y’imodoka y’abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Path to Success, yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2023.

Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa 09 Mutarama 2023, ibera ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro, aho iyo modoka itwara abanyeshyuri yakomerekeyemo 25, ariko Irakoze Ken Mugabo akaba yari mu bababaye cyane, agikurwamo yahise yongererwa amaraso ariko ku bw’amahirwe macye aza gushiramo umwuka yagejejwe mu bitaro bya CHUK mu masaha y’umugoroba.

Amwe mu magambo yagarutseho n’ababyeyi ba Irakoze Ken Mugabo wavutse tariki 30 Werurwe 2011, ubwo yashyingurwaga mu irimbi rya Rusororo, yagarukaga ku ntimba abasigiye kuko yari umugisha Imana yari yarabahaye.

Nyina yagize ati "Ken wari umugisha mu migisha Kristo yantije, nzakumbura ubwitonzi bwawe budasanzwe, kubaha. Wari inshuti ya bose. Nzajya ndirimba akaririmbo kawe wakundaga kandi namenye kubera wowe. Indirimbo ya 300 mu gushimisha, nzagukumbura nshuti nziza, komeza uruhukire mu mahoro ya Nyagasani."

Papa we yagize ati "Impano Imana yari yaraduhaye, Ken Mugabo urigendeye, wakuraga ugaragaza ko uzaba umugabo w’indangagaciro zose zitegerezwa ku mugabo. Wari icyizere cyacu cy’ejo hazaza. Urukundo tugufitiye ruzahoraho. Iruhukire mu mahoro".

Uretse umuryango inshuti n’abavandimwe, umuhango wo gushyingura Irakoze Ken Mugabo wanitabiriwe na bamwe mu banyeshuri biganaga, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana hamwe n’abandi batandukanye bababajwe n’urupfu rw’uwo mwana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.Tujye twibuka bible isobanura ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

kagisha yanditse ku itariki ya: 14-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka