Byanejeje guhabwa izindi nshingano kandi niteguye kuzikora neza - Guverineri Habitegeko

Habitegeko François wari usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yashimiye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru avuga ko bamworohereje akazi, akavuga ko yizeye gukorana n’abo mu Ntara y’Iburengerazuba bagafatanya kuyiteza imbere.

François Habitegeko ubu ni we muyobozi mushya w'Intara y'Iburengerazuba
François Habitegeko ubu ni we muyobozi mushya w’Intara y’Iburengerazuba

Aganira na Kigali Today, Guverineri Habitegeko yavuze ko n’ubwo byatangajwe, ategereje ko bizemezwa n’umutwe wa Sena ariko akavuga ko yishimiye imirimo yahawe kandi yizeye kuyikora neza.

Agira ati "Byanejeje guhabwa izindi nshingano kandi niteguye kuzikora neza, ngafatanya n’abatuye mu Ntara y’Iburengerazuba kwiteza imbere."

Habitegeko avuga ko yari asanzwe azi iyi Ntara ariko ubu agiye kuyimenya neza ayikoreramo.

Ati "Sinavuga ko nari nyizi cyane ariko ndayizi kandi ndizera ko yari ku rwego rwiza mu kwiteza imbere, kandi ku bufatanye n’abo nzahasanga ibintu bizarushaho kugenda neza."

N’ubwo akuwe mu Karere ka Nyaruguru yari amazemo igihe kandi Akarere kakaba muri iyi minsi kitwaraga neza mu mihigo, ashimira abagatuye babimufashijemo.

Ati "Sinabigezeho njyenyine, ni abaturage babigizemo uruhare kandi bazampora ku mutima. Icyo mbasaba intambwe twari tugezeho ntibazasubire inyuma, bakomere ku rugamba rw’iterambere."

Habitegeko abaye Guverineri wa Gatanu ugiye kuyobora Intara y’Iburengerazuba aho asimbuye Alphonse Munyantwali na we wahawe inshingano zo kuyiyobora kuva tariki 4 Ukwakira 2016 avuye mu Ntara y’Amajyepfo.

Munyantwali yaje mu Ntara y’Iburengerazuba yishimiwe n’abayituye bizera impinduka zikomeye bitewe n’ibigwi yari afite mu Ntara y’Amajyepfo, haba mu mikoranire n’inzego no kwesa imihigo.

Yari yitezweho gufasha uturere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba kuza imbere mu mihigo n’ubwo bitashobotse kuko nta Karere kaje nibura mu myanya itanu ya mbere.

Munyantwali yaje mu Ntara y’Iburengerazuba yitezweho gufasha inzego z’uturere gukemura ibibazo by’amakimbirane mu bakozi n’iyeguzwa rya hato na hato mu bayobozi kandi yashoboye kubaba hafi uturere tuza imbere mu mihigo ndetse n’imikoranire iriyongera.

Avuye ku buyobozi bw’Intara akunzwe n’abaturage ndetse akorana neza n’abayobozi b’uturere n’ubwo byinshi mu bikorwa bari barashyize imbere agiye bitaratanga umusaruro, harimo ubuhahirane n’Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu guteza imbere ubuhahirane bwambukiranya imipaka, harimo ibikorwa byo gutunganya imijyi ya Gisenyi na Rusizi, kongera ibikorwa by’ishoramari harimo no kubaka ibyambu ku kiyaga cya Kivu hamwe n’ubukerarugendo buzenguruka Intara y’Iburengerazuba n’amaguru.

Muri 2016 nibwo Munyantwali yabaye Umuyobozi (Chairman) w’umuryango wa RPF mu Ntara y’Iburengerazuba, asaba abayituye gukoresha amahirwe bafite mu kuyiteza imbere.

Ibi yabishingiraga ku kuba bafite ubutaka bwera, amasoko abakikije, imijyi y’ubucuruzi, kugira ikiyaga gihuza uturere twinshi kandi dufite imihanda ya Kaburimbo iduhuza, avuga ko ishoramari rigomba kuba ku isonga.

Akarere Ka Nyaruguru Habitegeko yayoboraga gaherutse kuba aka mbere mu mihigo karabishimirwa n'Umukuru w'Igihugu
Akarere Ka Nyaruguru Habitegeko yayoboraga gaherutse kuba aka mbere mu mihigo karabishimirwa n’Umukuru w’Igihugu

Habitegeko François wari umenyereye gukorana n’abaturage mu bikorwa byo kwiteza imbere asanze hari inzira zaharuwe ariko arasabwa gufasha abaturage kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ariko anabafasha gushaka amasoko kuko n’ubu umusaruro w’imboga muri iyi Ntara urimo kwangirikira mu mirima.

Arasabwa kuzamura ibikorwa by’ishoramari n’ubukerarugendo muri iyi Ntara ifite ikiyaga kinini mu Rwanda, ariko igakora kuri pariki eshatu nini zibarizwa mu Rwanda.

Afite umukoro wo gufasha abayobozi b’uturere gukorera hamwe no kwesa imihigo nibura abatuye iyi Ntara bakagira Akarere kaza mu myanya itanu ya mbere.

Arasabwa gufasha abatuye uturere kurwanya ubukene n’imirire mibi kuko Intara y’Iburengerazuba ari yo ifite imibare myinshi kandi ifite ibikorwa byinshi byateza imbere abayituye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka