Bwishyura: Ibiti bishaje byo ku muhanda byatejwe cyamunara mu rwego rwo kwirinda impanuka

Umurenge wa Bwishyura wo mu karere ka Karongi wafashe icymezo cyo gutema ibiti bishaje byabaga ku muhanda no kubiteza cyamunara, kugira ngo birinde impanuka zashoboraga kubiturukaho muri iki gihe imvura igwa ari nyinshi.

Icyi cyemezo gifashwe nyuma y’uko imvura iherutse kugwa mu cyumweru gishize, yasakambuye amazu menshi irimbura n’ibiti by’inganzamarumbo henshi mu Ntara y’iBurengerazuba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Cyriaque Niyonsaba, yatangarije Kigali Today ko bafashe icyemezo cyo kubiteza cyamunara abantu bakabitema bitaragwa kugira ngo babikoreshe icyo bifuza.

Nyuma y'uko ubuyobozi bw'umurenge wa Bwishyura akarere ka Karongi busanze ibiti bishaje byo ku muhanda bishobora guteza impanuka, bwafashe umwanzuro wo kubiteza cyamunara.
Nyuma y’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura akarere ka Karongi busanze ibiti bishaje byo ku muhanda bishobora guteza impanuka, bwafashe umwanzuro wo kubiteza cyamunara.

Ibiti birimbuka usanga ari ibiti binini cyane bimaze imyaka myinshi, ku buryo imizi yabyo iba itakibasha gushyigikira uburemere bwabyo kandi n’ubutaka bushaje.

Ibiti bishaje byo ku muhanda Bwishyura-Rubengera byatangiye gutemwa n'ababiguze.
Ibiti bishaje byo ku muhanda Bwishyura-Rubengera byatangiye gutemwa n’ababiguze.

Igiherutse kurimbuka ni ikiri ku muhanda ugana i Nyamishaba, imbere y’ibiro bishinzwe ubuzima by’akarere ka Karongi. Ababonye icyo giti gihirima bemeza ko ari amahirwe, kuko kitaguye mu muhanda cyangwa ngo kigwire insinga z’amashyarazi zari zikegereye.

Kugeza ubu ibiti byose byo ku muhanda wa Bwishyura-Rubengera byaguzwe n’umugabo uzwi ku izina rya John, ugeze kure abitema. Yanatangiye kubikatamo imbaho, amashami yabyo agatwarwa n’abaturage bakeneye inkwi.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka