Bweyeye: Imidugudu yarushanyijwe aho igeze mu iterambere

Imidugudu igize umurenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi yarushanyijwe aho igeze yiteza imbere mu rwego rwo kurushaho gukangurira abaturage kumenya ibibakorerwa no kubigiramo uruhare rugaragara.

Aya marushanwa yasojwe tariki 30/05/2014 yari yateguwe ahereye ku rwego rw’akagali harushanwa imidugudu, umudugudu ubaye uwa mbere mu kagali ukagaserukira ku rwego rw’umurenge. Harebwaga ibyo bamaze gukora mu guharanira kwesa imihigo bahize, haba mu mihigo y’umuryango, iy’umurenge, ndetse n’ibyo bateganya kugeraho mu minsi iri imbere.

Muhirwa Philippe uyobora umurenge wa Bweyeye avuga ko bimwe mu bimaze kugerwaho harimo ibyumba bibiri by’amashuri abanza abaturage bamaze kwiyubakira ku bufatanye bwabo, isoko ry’imboga rigaragara bamaze kuzuza rikaba rinafitiye akamaro gakomeye abaturanyi babo bo mu ntara ya Mabayi mu gihugu cy’u Burundi.

Umuyobozi w'umudugudu wa Kibonajoro (iburyo) ashyikirizwa ibihembo n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Bweyeye.
Umuyobozi w’umudugudu wa Kibonajoro (iburyo) ashyikirizwa ibihembo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye.

Hari kandi igishanga bitunganirije ku nkunga ya VUP cya hegitari 36, bakaba baragisaruyemo ibigori byinshi bagahingamo ibirayi na byo bitezeho umusaruro ushimishije, ubu bakaba barimo bitunganiriza umuhanda mwiza uzabafasha kugenderanira byoroshye ukaba ukorwa mu mudugudu witwa Nyamirambo n’ibindi byinshi bavuga ko bagezwaho n’uko bamenye ibanga ryo gushyira hamwe.

Uretse ibyo abo baturage bagezeho mu rwego rw’umurenge, ngo hari n’ibyo buri mudugudu cyangwa umuryango uhiga nk’uturima tw’igikoni, amashyiga ya rondereza n’ibindi, bikaba ari byo byakorewe amarushanwa.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kibonajoro wabaye uwa mbere, Nteziryayo Aloys, yatangarije Kigali Today ko intsinzi bayikesha imyumvire bagezeho mu kugendana na gahunda za Leta, bituma no gucungira umutekano mu buryo bunoze ibyo bagenda bageraho, bigatuma n’ubundi bahora baba aba mbere.

Uyu mudugudu wabaye uwa mbere wiganjemo abasigajwe inyuma n’amateka. Nyirahategekimana Odetta, umwe muri bo, avuga kimwe na bagenzi be bishimira intambwe na bo bagezeho mu iterambere muri uyu murenge nko kuba batakiryama ku mashara kubera gahunda ya dusasirane, kuba banywa amata kubera gira inka, kuba abana babo biga bitarabagaho, n’ibindi bavuga ko batarondora.

Bafatanije n'umuyobozi w'umudugudu wabo ,abaturage ba Kibonajoro barishimira ibihembo babonye.
Bafatanije n’umuyobozi w’umudugudu wabo ,abaturage ba Kibonajoro barishimira ibihembo babonye.

Icyakora umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Muhirwa Philippe, asaba abawutuye kwishimira ibyo bagezeho ariko banafata ingamba zihamye zo kubicungira umutekano, birinda uwabaca mu rihumye akaba yabyangiza.

Umurenge wa Bweyeye utuwe n’abaturage 14.000, bari mu tugali 5 tugizwe n’imidugudu 23, muri ayo marushanwa bakaba baranoroje inka abantu 17 muri gahunda ya girinka.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka